Netanyahu yamaganye ICC yashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamini Netanyahu, yamaganye icyemezo giheruka gufatwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), cyo gushyiraho impapuro zo kumuta muri yombi n’uwahoze ari Ministiri w’Ingabo we, Yoav Gallant kubera ibyaha by’intambara.

Netanyahu yamaganye ICC yashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi
Netanyahu yamaganye ICC yashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi

Netanyahu yavuze ko ICC ibeshya ko Israel igaba ibitero igambiriye abasivile nyamara bakora ibishoboka byose mu kubarinda kugira ngo batahasiga ubuzima.

ICC yasohoye amatangazo abiri atandukanye, aho rimwe rireba Netanyahu na Gallant, wari Minisitiri w’Ingabo wa Israel wari muri izo nshingano kugera tariki 5 Ugushyingo 2024. Itangazo rya kabiri ryarebaga umwe mu bayobozi b’umutwe wa Hamas wo muri Palestine, Mohammed Diab Ibrahim Al-Masri, uzwi cyane ku izina rya Deif.

ICC ivuga ko aba bose uko ari batatu, bakekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara byakozwe muri Israel no muri Gaza byibura guhera tariki 8 Ukwakira 2023 kugera ku ya 20 Gicurasi 2024, itariki umushinjacyaha mukuru Karim Khan, yashyikirije abacamanza icyifuzo cye abasaba kumusinyira impapuro zo kubata muri yombi.

Uretse Minisitiri w’Intebe wa Israel wamaganye iki cyemezo, Perezida wa Amerika Joe Biden nawe yavuze ko ibyo uru rukiko rwakoze byo gushora inyandiko zita muri yombi abayobozi ba Israel biteye isoni.

Biden kandi yavuze ko bazakomeza gushyigikira Israel ku cyo aricyo cyose cyaza gihungabanya umutekano wayo.

Mu itangazo Netanyahu yashyize hanze ku wa Kane, yavuze ko icyemezo cya ICC kimeze nk’urubanza rwavuzwe cyane rw’abarwanya Abayahudi mu Bufaransa mu myaka irenga ijana ishize, ati:"Icyemezo cy’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye, ni nk’urubanza rwa Dreyfus rw’uyu munsi, kandi kizarangira nka rwo."

Netanyahu yavuze ko zimwe mu ngingo ICC igenderaho ibashinja, harimo kuba Israel yaricishije inzara abaturage bo muri Gaza, nyamara barakoze ibishoboka byose bakaboherereza toni zigera ku bihumbi 700 z’ibyo kurya ngo baticwa n’inzara.

Ku bijyanye n’ibitero byibasira abasivile, avuga ko Israel yohereje ubutumwa burenga miliyoni kuri telefone zigendanwa n’ubwo banditse ku mpapuro, buburira abaturage kuva mu bice bashobora kwibasirwa n’ibitero mu gihe intagondwa za Hamas zo zakoreshaga ububasha bwose zifite zigatuma batava muri ibyo bice, mu kubabakoresha nk’intwaro zo kwikingira.

BBC yatangaje ko Gallant wahoze ari Minisitiri w’Ingabo za Israel ICC yakoze ikosa ryo kugereranya Igihugu cye n’abayobozi bakuru ba Hamas.

Yagize ati, "ICC yashize ku rwego Igihugu cya Israel hamwe n’abayobozi bakuru ba Hamas b’abicanyi, ikaba yemeje ko kwica abana, gufata ku ngufu abagore no gushimuta abageze mu za bukuru babakuye aho baryamye ari ibisanzwe."

Kugeza ubu inzego z’ubuzima muri Palestine zivuga ko iyi ntambara kuva yakwaduka umwaka ushize, imaze guhitana Abanyapalestine barenga 44,000. Hejuru ya kimwe cya kabiri cyabo ni abana n’abagore.

Hagati aho, izi mpapuro za ICC zo guta muri yombi Netanyahu na Gallant ntaho zihuriye n’urundi rubanza AfUrika y’Epfo yashinze mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera, CIJ rwa ONU, irega Israel ibyaha bya Jenoside muri Gaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka