Népal: Menya impamvu hari ahiswe ‘Kidney village’

Muri Népal, hari umudugudu wiswe ‘Kidney village’ (umudugudu w’impyiko), kubera umubare munini w’abawutuye bagurishije imwe mu mpyiko zabo bitewe ahanini n’ubukene, bakazigurisha mu rwego rwo gushakira imiryango yabo imibereho.

Abatuye uyu mudugudu bakunze kugurisha impyiko zabo kubera ubukene
Abatuye uyu mudugudu bakunze kugurisha impyiko zabo kubera ubukene

Ikinyamakuru ‘Kathmandupost’ cyandikirwa aho muri Népal, cyatangaje ko abenshi mu bagurisha impyiko zabo batabanza kubitekerezaho cyane, kuko ngo baba babona nta handi bakura amafaranga, none ubu byatumye nubwo uwo Mudugudu ufite izina ryawo usanganywe, rya Hokse, usigaye witwa Kidney village.

Uwo Mudugudu uherereye mu bilometero 50 uvuye mu Murwa mukuru wa Népal, Kathmandu, ukaba uvugwaho kugira abantu basaga 10,000 babagwa buri mwaka, bagamije kugurisha impyiko yabo imwe.

Igitangaje kurushaho kandi kibabaje, ni uko hari ubwo umuntu agurisha impyiko ye kuri macye cyane, bitewe n’ubukene bumwugarije akaba yayigurisha Amadolari 150, ariko ngo hari n’ubwo igiciro kizamuka umuntu akagurisha impyiko ye ku 2000 by’Amadolari.

Kathmandupost cyakomeje kivuga ko nubwo gucuruza ingingo cyangwa ibindi bice bigize umubiri w’umuntu ari ubucuruzi butemewe n’amategeko, mu bihugu byinshi byo hirya no hino ku Isi, ikibazo gikomeza kwibazwa ni ukumenya impamvu hari ubwo Ubucuruzi bw’impyiko bwiganza mu bantu bo mu gace runaka, nubwo hari abavuga ko bikorwa kubera ubukene bukabije, ibyo bikaba bituma hari abatangiye gukora igenzura kuri uwo mudugudu wiswe Kidney village cyangwa se ‘Village with a single kidney’.

Uko ubwo bucuruzi bw’impyiko bukorwa, abazitanga ntibamenyekana keretse igihe bagize ingaruka ku mibiri yabo, kuko hari abazigurisha ariko batabanje guhabwa amakuru y’ukuri ajyanye no gukurwamo impyiko. Abacuruza izo mpyiko ahanini ngo baba ari abantu bazi kumenya ko hari ibyuho biri mu mategeko y’igihugu.

Abo bacuruzi bakora nk’abahuza muri gahunda yo gushaka abakeneye amafaranga n’abakeneye impyiko.

Nubwo abo bacuruza impyiko bagira uruhare mu gutuma abantu benshi bazigurisha, ariko hari na raporo zagaragaje ko ubukene bukabije muri ako gace, ndetse n’umutingito w’Isi wibasiye Népal mu myaka ishize, na wo washoye imiryango myinshi mu bukene bukabije, bituma umubare w’abagurisha impyiko uzamuka.

Ikinyamakuru Daily Mail cyo mu Bwongereza, giherutse kwandika ko imibare y’abitabira kugurisha impyiko zabo igenda izamuka muri Népal, bitari no muri uwo mudugudu wa Hokse gusa, ahubwo no mu bindi bice bigize icyo gihugu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO/OMS bwagaragaje ko buri saha imwe, muri Népal haba hari abantu babiri babazwe bakurwamo impyiko zo kugurisha.

Kuko ubuvuzi butameze neza cyane muriicyo gihugu, abenshi mu bakurwamo impyiko bagurisha bajya kubagirwa mu majyepfo y’u Buhinde, zikanagurishwayo mu buryo bwa magendu, ariko ukora ubwo bucuruzi ngo aba ashobora kwishyurwa amafaranga akubye inshuro esheshatu, ayo yahaye uwatanze impyiko ye.

Gusa, mu bagurishije impyiko harimo ababyicuza nyuma, harimo umubyeyi y’abana bane witwa Geeta uvuga ko yagurishije impyiko ye ashaka kugura inzu yo kubamo, aho muri Hokse nyuma umutingito wibasiye Népal mu 2015 urayisenya, birangira abuze byose nk’uko abyivugira.

Yagize ati “Nko guhera mu myaka 10 ishize, hari abantu bahora baza kutubwira ngo bagure impyiko zacu. Muramu wanjye yaraje ambwira amakuru yo kugurisha impyiko, ko umubiri wanjye ukeneye imwe gusa, mu by’ukuri yanyibye impyiko yanjye, n’umutingito na wo unyibira inzu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana yaturemye,yaduhaye IMPYIKO 2,ishaka ko umubiri wacu ukora neza.Ababirengaho bakazigurisha,nta bwenge nyakuli bagira,kubera ko benshi bituma bapfa.Ntitugasuzugure amategeko y’imana.Ni kimwe n’abagurisha imibiri yabo mu busambanyi.Bene abo bose,kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza,izabakura mu isi ku munsi wa nyuma ushobora kuba wegereje,isigaze abayumvira gusa.

masabo yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka