Nepal: Abantu 68 baguye mu mpanuka y’indege

Indege y’Ikigo Yeti Airlines gikorera muri Nepal, ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, yakoze impanuka ubwo yavaga mu murwa mukuru Kathmandu, yerekeza mu mujyi wo muri iki gihugu witwa Pokhara, abantu 68 bahasiga ubuzima.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru, Reuters, avuga ko iyi ndege ubwo yarimo kururuka yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Iyi ndege yari itwaye abantu 72, muri bo abagenzi batangajwe ko bapfuye ikimara kugwa 53 ni abaturage ba Nepal, Abahinde 5, Abarusiya 4 n’Abanyakoreya 2. Harimo kandi umuntu ummwe wo muri Ireland, 1 wo muri Australia, 1 wo muri Argentine n’umwe wo mu Bufaransa.

Iyi mpanuka ikimara kuba Abasirikare bagera kuri 200 ba Nepal bahise bihutira kujya gutabara abari muri iyi ndege, basanga abenshi bapfuye kuko amakuru umuvugizi w’igisirikare yatangaje ni uko abagera kuri 68 bahise bahasiga ubuzima iyi mpanuka ikimara kuba.

Iyi mpanuka yatumye Minisitiri w’Intebe, Pushpa Kamal Dahal, atumiza inama y’igitaraganya y’abayobozi bagize Guverinoma muri iki gihugu, ngo barebe uko bagomba kwihutira gutabara abaguye muri iyi mpanuka, anasaba ibindi bigo bya Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta kwinjira mu butabazi kugira ngo barebe ko hari uwo barokora.

Muri Nepal hakunze kuba impanuka z’indege zituruka ku mihindagurikire y’ikirere, kuko muri Gicurasi 2022 indege ya Tara Air, yakoze impanuka mu Majyaruguru y’icyo gihugu ihitana abantu 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka