Namibia: Polisi yasabye Abadepite kuzamura igiciro cy’inzoga nyuma ya Covid-19

Igipolisi cyo muri Namibia cyatangaje ko Abanyanamibia bakomeje kwitwara neza no kurangwa n’imico myiza izira kugwa mu byaha nyuma y’aho Leta ishyizeho itegeko ribuza gucuruza inzoga biturutse ku bihe by’amage igihugu cyashyizeho kugirango kibashe kurwanya icyorezo cya coronavirus.

Umuyobozi w’igipolisi, Sebastian Ndeitunga, ubwo yari imbere y’itangazamakuru nkuko Namibiansun yabyanditse, yavuze ko kuba Abanyanamibia batari kunywa inzoga cyane ngo byagabanyije umubare w’ibyaha n’abafungwa bazira kurwana biturutse kubusinzi.

Ikindi ngo byagabanyije umubare w’abarwayi benshi ibitaro byakiraga bakomerekeye mu mirwano yaturutse ku businzi.

Sebastian Ndeitunga yasabye Abadepite gutekereza ku mushinga wo gushyiraho itegeko ryo kuzamura igiciro cy’inzoga na nyuma y’aho coronavirus izaba irangiye mu gihugu, mu rwego rwo kurinda abantu bazinywa cyane zikabatera kwishora mubyaha binyuranye kenshi bajyamo kubera gusinda.

Ati “Uyu muryango urimo kuba umuryango muzima cyane bitewe n’uko nta nzoga ziri kunyobwa cyane. Ndifuza ko byakomeza gutya no mubindi bihe bizaza”.

Muri iki gihe Namibia iri koroshya ingamba n’amabwiriza yashyiriwe kurwanya no gukumira covid-19, ariko utubari, utubyinirio n’ububiko bw’inzoga biracyakomeje gufungwa.

Resitora zongeye gufungura ariko abakiriya basabwa kwambara udupfukamunwa no guhana intera.

Kugeza ubu Namibia imaze kubarura abantu 16 byemejwe ko banduye coronavirus, 13 muri bo barakize kandi kugeza ubu nta muntu wapfuye azize icyo cyorezo muri iki gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka