Namibia: Inkura z’umukara zirimo kwicwa n’abantu bataramenyekana

Minisiteri ishinzwe ibidukikije muri Namibia, yatangaje ko inkura z’umukara ‘Black rhinos’ zigera kuri 11 ziherutse kwicwa, zikavanwaho amahembe.

Guverinoma ya Namibia yatangaje ko ubwiyongere bw’abahiga izo nyamaswa bwagaragaye muri uku kwezi kwa Kamena 2022, ubwo hatahurwaga ibisigazwa by’inkura zishwe zigera kuri 11, bikaba byarabaye mu gihe kitagera no ku byumweru bibiri.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ibidukikije muri Namibia, Romeo Muyunda, mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, yavuze ko inkura 11 ziherutse kwicirwa muri Pariki y’icyo gihugu yitwa ‘Etosha National Park’, ari nayo nini muri Namibia, nyuma bazikura amahembe yazo barayatwara.

Namibia ari cyo gihugu gisigaranye ubwo bwoko bw’inkura z’umukara ku Isi, yapfushije izigera kuri 22 kuva uyu mwaka wa 2022 utangiye, mu gihe mu 2021 yapfushije inkura 43, naho mu mwaka wa 2020 hapfa 40, zose zishwe n’abantu bazihiga bashaka amahembe yazo.

Muyunda yagize ati “Ibi birababaje, kandi ni ikimenyetso gikomeye cy’uko urugamba rwo kurwanya abahiga izo nyamaswa rutararangira”.

Abahiga izo nyamaswa bakazikuramo amahemnbe, ngo babiterwa n’uko hari a agurishwa, hagamijwe kuyakuramo imiti n’indi mirimbo bayakoramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka