Naftal Bennet yasimbuye Netanyahu ku butegetsi yari amazeho imyaka 12

Nyuma y’imyaka 12 yari ishize ayoboye igihugu cya Israel, Benjamini Netanyahu, yasimbuwe na Naftal Bennet, Minisitiri w’Intebe mushya ugiye kuyobora icyo gihugu mu gihe cy’imyaka ibiri.

Naftal Bennet wasimbuye Netanyahu
Naftal Bennet wasimbuye Netanyahu

Naftal Bennet ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021 yarahiriye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, nyuma y’amatora Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yahatanagamo na Benjamini Ntenyahu waje gutsindwa.

Mu ijambo yavugiye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe mushya wa Israel Naftal Bennet, yatangaje ko Guverinoma ateganya gushyiraho, izaba ihagarariye abaturage bose ba Israel, hatitawe ku madini, ubwoko n’uduce abantu bakomokamo, ahubwo ngo icyo ashyize imbere ni imiyoborere ibereye rubanda.

Mu bindi Bennet ashyize imbere, ngo ni ukuzakorana bya hafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), mu gushakisha uko amahoro mu gace k’uburasirazuba bwo hagati agaruka.

Na none kandi ngo azaharanira ko hashyirwa umukono ku masezerano hagati ya Israel na Iran yakunze guhangana bikomeye n’ubutegetsi bwa Netanyahu mu myaka ishize, bushinja icyo gihugu gucura ibitwaro kirimbuzi.

Zimwe mu mpamvu zagiye zigarukwaho, bigatuma Benjamini Netanyahu atakarizwa icyizere n’abatavuga rumwe na we, kugeza ubwo n’Inteko Ishinga Amategeko imukuraho icyizere cyo gukomeza kuba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, zirimo ibyaha bya ruswa yagiye ashinjwa, kwakira indonke mu buryo butemewe n’amategeko no gukoresha imbaraga z’umurengera mu butegetsi bwe. Hakaba harajemo n’ikibazo cyo kuba yarananiwe gushyiraho Guverinoma guhera muri Werurwe.

Netanyahu yasimbuwe ku butegetsi bwa Israel
Netanyahu yasimbuwe ku butegetsi bwa Israel

Ibi biri mu byahaye Naftal Bennet amahirwe, yo kugirirwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko, akaba ari we wahise ahabwa inshingano zo kuyobora Guverinoma nshya mu gihe cy’imyaka ibiri, akazasimburwa na Yair Lapid, ukuriye Ishyaka Yesh Atid bafatanyije mu Ihuriro ry’amashyaka atavugaga rumwe na Netanyahu.

Abo bagabo bombi bagiye kuyobora Guverinoma mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, batowe ku bwiganze bw’amajwi, yavuye mu ihuriro ry’amashyaka umunani atavuga rumwe na Netanyahu, bibahesha amahirwe yo kwegukana intsinzi bahigitse Netanyahu, wahise anabizeza kuzababa hafi igihe icyo ari cyo cyose bazamukenera.

Benjamini Netanyahu w’imyaka 71, afatwa nk’umuyobozi urambye ku butegetsi kuko imyaka 12 amaze ku butegetsi, nta wundi muyobozi wigeze yandika amateka nk’ayo ku butegetsi bw’icyo gihugu ngo akiyobore mu gihe kingana gutyo hatabayeho gusimburana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka