Mushikiwabo na Francophonie barifuza Internet kuri bose, mu ndimi zose
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaranga (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo, yavuze ko kutabona inyandiko nyinshi z’ikoranabuhanga mu Gifaransa cyangwa mu zindi gakondo mu bihugu binyamuryango ari imbogamizi ikomeye ku kubona amakuru y’ikoranabuhanga no kurikoresha.
Yabigarutseho kuri uyu wa 10 Kamena mu butumwa yatanze ku bijyanye n’akamaro ko guteza imbere indimi zitandukanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, agaragaza ko "abantu benshi ku Isi, cyane cyane abo muri Afurika, bagorwa no kubona amakuru n’ubumenyi bwo kuri internet bibafasha mu buzima bwa buri munsi kubera ikibazo cy’ururimi."
Mushikiwabo yavuze ko nubwo internet n’ikoranabuhanga bikomeje kugera henshi, hari abaturage benshi batabasha kubyungukiramo uko bikwiye kuko ibyinshi biboneka byanditse mu Cyongereza cyangwa izindi ndimi nke ziganjemo iz’ibihugu bikize.
Yagaragaje ko ibi bituma urubyiruko, abanyeshuri n’abandi bakoresha internet badahabwa amahirwe angana yo kubona ubumenyi, kwiga cyangwa gukora ubushakashatsi mu ndimi bumva neza.
Yanashimangiye ko Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa ukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere inyandiko n’amakuru y’ikoranabuhanga mu Gifaransa ndetse no gushyigikira ikoreshwa ry’indimi z’ibihugu kugira ngo abantu benshi barusheho kwinjira mu Isi y’ikoranabuhanga.
Mushikiwabo kandi yagize ati "Iterambere ry’ubwenge buhangano rikwiye kujyana no kubungabunga indimi n’umuco w’ibihugu, kuko ururimi ari kimwe mu bigize ubusugire n’akarango (identité) by’abaturage.
Yasabye ibihugu, ibigo by’ikoranabuhanga n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga gufatanya kugira ngo internet ibe urubuga rufunguriwe bose, hatitawe ku rurimi bavuga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|