Mushikiwabo agiye kongera kwiyamamariza kuyobora OIF

Louise Mushikiwabo yongeye kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), mu matora ateganyijwe kubera mu gihugu cya Tunisia.

Louise Mushikiwabo
Louise Mushikiwabo

Umunyamabanga wa OIF azatorerwa mu nama itangira none ku ya 18 kugera ku itariki 20 Ugushyingo 2022, ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu muri OIF.

Inama y’uyu mwaka iribanda ku ikoranabuhanga n’ubufatanye muri uyu muryango, ariko by’umwihariko ni inama igomba gusiga ishyizeho Umunyamabanga mukuru wawo.

U Rwanda rwongeye gutanga Louise Mushikiwabo, nk’umukandida kugeza ubu akaba ari we mukandida umwe rukumbi wiyamamariza uyu mwanya, yari asanzwe amazeho imyaka ine.

Iyi nama irberaa ku kirwa cya Djerba kiri mu Burasirazuba bwa Tunisia mu nyanja ya Mediterannée mu bilometero 500, uvuye mu murwa mukuru Tunis uri mu majyaruguri y’iki gihugu. Ni ikirwa gisanzwe kizwiho ubukerarugendo buri hejuru.

Mushikiwabo akigera kuri iki kirwa yabanje gusura bimwe mu bikorwa biri kubera hirya no hino muri uyu mujyi wa Tunisia, atangaza ko yishimiye uburyo iyo nama iteguye n’uburyo abatuye ku kirwa cya Djerba, bitabira gutegura neza ibikorwa bibanziriza iyi nama.

Ati "Nejejwe cyane no kubona abaturage bo ku kirwa cya Djerba n’abahaturiye bitabiriye ibi bikorwa. Bambwiye ko atari abaturage baho gusa, hano hahuriye abaturutse hirya no hino bakoresha ururimi rw’Igifaransa, kuko abari hano bavuye ku migabane yose”.

Umujyi uri ku kirwa cya Djerba aho iyo nama ibera
Umujyi uri ku kirwa cya Djerba aho iyo nama ibera

Mushikiwabo akomeza avuga ko iyi nama ifite akamaro ko guhuza abantu batandukanye mu buryo bw’imikoranire, kandi ko umuryango w’Ibihugu na za Guverinoma 88, atekereza ko abahuriye muri uyu muryango, baza ku mwanya wa kabiri nyuma y’Umuryango w’Abibumbye.

Iyi nama ihuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, itegurwa buri myaka ibiri igafatirwamo ibyemezo bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka