Muri Kenya batangiye gukora ubushakashatsi ku ngaruka za covid-19

Ministeri y’Ubuzima muri Kenya yatangije ubushakashatsi ku ngaruka z’igihe kirekire ku muntu warwaye covid-19, mu gihe imibare mishya igaragaza ko muri icyo gihugu abamaze kwandura covid-19 ari hafi ibihumbi 27.500.

Aha muri Kenya bashyinguraga umuganga wa mbere wari wishwe na COVID-19 (Ifoto: AP)
Aha muri Kenya bashyinguraga umuganga wa mbere wari wishwe na COVID-19 (Ifoto: AP)

Ubwo bushakashatsi buzakorerwa ku bantu 300 bakize covid-19 bukazakorwa ku bufatanye bw’abashakashatsi bo kuri kaminuza ya Nairobi.

Prof Omu Anzala wo mu itsinda ry’abo bashakashatsi yabwiye ikinyamakuru the Daily Nation ko abantu bazapimwa ingaruka za covid-19 bifashishije ibizamini by’amaraso, guca mu cyuma, kureba amafoto y’umutima no kureba ibimenyetso bigaragara inyuma ku mubiri.

Kaminuza ya Nairobi izanakorana n’abashakashatsi bo kuri Kaminuza y’igihugu Kenyatta National Hospital, ibitaro bya Mbagathi n’ibya Coast General Hospital barebere hamwe ingaruka z’igihe kirekire covid-19 igira mu mubiri w’umuntu.

Ubu bushakashatsi bugiye gukorerwa muri Kenya buje bukurikira ubumaze iminsi bukorwa mu bitaro byo mu bwongereza, muri USA no mu bindi bihugu byo mu burayi, bwerekanye ko abantu barwaye covid-19 bakayikira, bakomeje kugira ibibazo by’ubuzima nyuma y’ibyumweru cyangwa amezi bavuwe bagakira.

Hari abagira ibibazo by’umutima, ibihaha, impyiko, mu bwonko, gucika intege no kudatekereza neza.

Umujyi wa Nairobi, ubarirwamo abantu barwaye covid 19 barenga ibihumbi 16 ni ukuvuga barenga kimwe cya kabiri cy’abantu bose barwaye covid muri Kenya, ibitanda 1,104by’abashyizwe mu kato n’ibitanda by’abarwayi 76.

Utundi turere tw’igihugu turimo abantu benshi barwaye covid ni Kiambu 1,964, Kajiado ifite abantu 1,514 na Machakos ahari abarwayi 971.

Mu bipimo bishya 4,171 byafashwe kuwa kabiri, Nairobi yabonetsemo abantu 239, ikaba ikiri no ku mwanya wa mbere mu bwandu bushya bwinshi, igakurikirwa na Kiambu yabonetsemo abarwayi 45, Kajiado yabonetsemo 26, Mombasa yagize ubwandu bushya 19, Machakos 19 na Laikipia yabonye ubwandu bushya 18.

Ku wa kabiri muri Kenya habaruwe abantu 15 bazize covid-19, bose bamwe kugeza kuri uwo munsi baba 438, abasezerewe mu bitaro n’ahandi bitabwagaho ni abantu 372.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murandebera disi ukuntu iki cyorezo kitumaraho abantu uko bwije nuko bukeye?ariko ni ukuri dukwiye kongera imbaraga mu gusenga.

Paul alias Hope yanditse ku itariki ya: 16-08-2020  →  Musubize

Murandebera disi ukuntu iki cyorezo kitumaraho abantu uko bwije nuko bukeye?ariko ni ukuri dukwiye kongera imbaraga mu gusenga.

Paul alias Hope yanditse ku itariki ya: 16-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka