Muhammadu Buhari wayoboye Nigeria yitabye Imana
Yanditswe na
Tarib Abdul
Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, yemeje urupfu rwa Muhammadu Buhari wabaye Perezida w’icyo gihugu inshuro ebyiri, witabye Imana ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, afite imyaka 82, akaba yaguye i Londres mu Bwongereza, aho yari amaze ibyumweru avurirwa.

Muhammadu Buhari wayoboye Nigeria yitabye Imana
Perezida Bola Ahmed Tinubu, yahise ategeka Visi Perezida guhita ajya mu Bwongereza, kugira ngo aherekeze umurambo wa Buhari, mu gihe cyo kuwugarura mu gihugu.
Buhari yatsinze perezida wari uri ku butegetsi ubwo yatorwaga mu 2015, ayobora igihugu mu bihe bikomeye by’ubukungu bwari bumeze nabi cyane, ndetse no mu rugamba rukomeye rwo guhangana n’iterabwoba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|