Muganga wa Michael Jackson yagize uruhare mu rupfu rwe

Muganga wa Michael Jackson,Conrad Murray, yahamwe n’icyaha cyo kwica nyakwigendera atabigambiriye.

Uyu muganga (Conrad Murray) wavuraga umuririmbyi w’icyamamare wari ukunzwe n’abatari bake kuri iyi si ya rurema yahamijwe icyaha ku munsi w’ejo ubwo yitabaga urukiko bwa nyuma.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru CloserMag.fr, uyu mugabo ngo yabaye intandaro y’urupfu rw’umuhanzi Michael Jackson ubwo yamuhaga igipimo kirenze cy’umuti w’ikinya witwa propofol.

Mu rukiko no hanze yarwo ubwo batangazaga ko Dogiteri Conrad Murray ahamwe n’icyaha, abakunzi be bavugije induru cyane bishimira ko uwatse ubuzima umuririmbyi bakundaga amenyekanye. Katherine Jackson umubyeyi wa Michael Jackson we yafashwe n’ikiniga kwihangana biramunanira araturika ararira kubera agahinda k’umwana we yakundaga.
N’ubwo ariko uwo mugabo yahamwe n’icyaha ntaramenya igihano azahabwa kuko igihano cye kizashyirwa ahagaragara tariki 29/11/2011.

Hagati aho uyu mugabo afunzwe by’agateganyo kuko umucamanza yavuze imyitwarire ye ishobora guteza umutekano mucye mu bo babana.
Umucamanza kandi yongeyeho ko nta ngwate n’imwe uregwa yemerewe gutanga; agomba gufungwa. Biravugwa ko ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka ine no kwirukanwa mu murimo w’ubuganga nk’uko amategeko ya Los Angeles abiteganya.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka