Mu ruzinduko rw’icyumweru muri Espanye, Papa Leo XIV azaganira n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abihaye Imana

Ku wa Gatandatu Tariki ya 6 Kamena, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko rw’amateka mu gihugu cya Hispaniya, akaba azahamara icyumweru cyose, azenguruka imigi ikomeye ya Madrid, Barcelona n’ahandi, ndetse atanga imbwirwaruhame zikomeye, harimo n’iyo azageza ku Nteko Ishinga amategeko.

Ntibiswanzwe ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yamara icyumweru mu gihugu kimwe gusa. Ariko muri Espanye, umunyamerika Robert Francis Prevost wiswe Leon XIV, yavuze ko ikimuraje ishinga muri uru ruzinduko, ari ukuvuga ku kibazo cy’Abimukira.

Abari ku butegetsi uyu munsi muri Espanye, Umwami Felipe VI n’Umwamikazi Letizia bashimirwa ko bafite amategeko adasharirira abimukira, nyamara abarwanya ubutegetsi bwabo bo bakaba bashaka ko Leta imerera nabi abimukira cyane.

Ikindi gikomeye, Papa azagirana inama n’abakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina n’abakozi ba Kiliziya Gatolika.

Raporo yasohotse mu 2023 n’Urwego rw’Umuvunyi wa Rubanda muri Espagne yagaragaje ko kuva mu 1940, abana bagera ku bihumbi 200 bashobora kuba barahohotewe.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu ndege mbere yo kugera i Madrid, Papa Leo XIV yavuze ko ihohoterwa rikiri “igikomere kidakira.”

Umwami Felipe VI yashimye “ubutwari n’ubwitonzi” bya Papa kuri iki kibazo, avuga ko ari ingenzi mu rugendo rwo gukira no gusana ibyangijwe n’ayo mahano.

Muri Werurwe uyu mwaka, guverinoma ya Pedro Sánchez na Kiliziya Gatolika muri Espagne basinye amasezerano yo gutanga indishyi ku bahohotewe, nyuma y’imyaka myinshi yo guhishira amakuru no gutinda kwemera ikibazo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka