Mu isuzuma ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu, u Rwanda rwashyigikiye 87% y’ibyifuzo rwahawe
Inama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Council) yemeje raporo y’ibyavuye mu isuzuma rya kane u Rwanda rwakozweho muri gahunda ya Universal Periodic Review (UPR), igamije guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Iyi gahunda ya UPR ni uburyo ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye bisuzumwamo na bigenzi byabyo ku bijyanye n’uko byubahiriza uburenganzira bwa muntu, hagamijwe gutanga inama n’ibyifuzo byafasha kurushaho guteza imbere no kurinda ubwo burenganzira.
U Rwanda rwatanze ibisobanuro byarwo ku byifuzo rwahawe mu isuzuma rya kane rya Universal Periodic Review (UPR), rugaragaza ko rwashyigikiye ibyifuzo 249 muri 286 (bingana na 87%), mu gihe 37 byashyizwe ku ruhande kugira ngo bisuzumwe neza bijyanye n’imiterere y’igihugu.
U Rwanda rwashimiye ibihugu byagize uruhare muri iri suzuma harimo u Bushinwa, Malawi na Equador ndetse n’inzego z’Umuryango w’Abibumbye zagize uruhare muri iki gikorwa, rugaragaza ko UPR ari uburyo bwubakiye ku bufatanye, kubahana no kugirana ibiganiro byubaka.
Rwemeje ko gushyigikira ibyifuzo bishingiye ku nyungu z’Igihugu, inshingano mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu, ndetse n’ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa. Ibyifuzo bimwe byashyizwe ku ruhande bitewe n’uko bitajyanye n’amategeko n’imiterere y’u Rwanda, cyane cyane ibishingiye ku ivangura ry’amoko, mu gihe u Rwanda rushyira imbere ubumwe n’ubwenegihugu bungana.
Kuva mu isuzuma riheruka, u Rwanda rwagaragaje ko rwakoze impinduka zitandukanye mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu, zirimo kuvugurura amategeko arengera abana, abagore n’abakobwa no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Hari kandi guteza imbere uburenganzira mu mibereho myiza, harimo ubuvuzi, uburezi, amazi meza n’imiturire, kongera uruhare rw’abagore mu miyoborere no mu bukungu, kubahiriza uburenganzira bw’abana no kubarinda imirimo ivunanye n’ihohoterwa.
Mu rwego rw’uburenganzira bwa politiki n’ubwisanzure, u Rwanda rwatangaje ko rwongereye ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, mu itangazamakuru, mu kwishyira hamwe no mu kwitabira ibikorwa by’ubuzima rusange, rukanateza imbere imikorere inoze y’ubutabera.
U Rwanda rwashimangiye kandi ko uburenganzira bwa muntu n’umutekano bijyana, kandi ko ruzakomeza kubahiriza amategeko mu kurinda umutekano n’ituze by’Igihugu.
Ku bijyanye n’inzego z’uburenganzira bwa muntu, u Rwanda rwavuguruye amategeko agenga Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, rwongera ubushobozi no kwigenga bwayo. Iyi komisiyo kandi yongeye guhabwa icyiciro cya “A”, bigaragaza ko yujuje ibisabwa mpuzamahanga.
Muri rusange, u Rwanda rwemeje ko ruzakomeza gushyira mu bikorwa ibyifuzo rwemeye, binyuze mu buryo burimo bose kandi buyobowe n’igihugu ubwacyo, hagamijwe guteza imbere uburenganzira bwa muntu ku baturage bose.
Gahunda ya Universal Periodic Review (UPR), ni isuzuma rikorerwa ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye, nta na kimwe gisigaye inyuma. Bikorwa mu byiciro (cycles), buri gihugu kigakorerwa isuzuma nyuma y’igihe runaka (akenshi ni imyaka 4-5).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|