Mu gushyingura George Floyd, Trump yanenzwe uko yitwaye muri iki kibazo
Amagambo arimo amarangamutima, agahinda n’amarira menshi, ni byo byaranze ishyingurwa rya George Floyd, umwirabura wishwe tariki ya 25 Gicurasi, aho umupolisi Dereck Chauvin yamutsikamije ivi, akamutsindagirira hasi kugeza ashizemo umwuka.
Yashyinguwe mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas, umujyi yakuriyemo mbere y’uko yimukira muri Minneapolis, aho yiciwe.
Uyu muhango wamaze amasaha atatu, wabereye mu rusengero rw’Ababatisita rwitwa ‘Fountain of Praise’ rwo mu Mujyi wa Houston wari witabiriwe n’abo mu muryango wa George Floyd ndetse n’abandi bantu 500 batumiwe, barimo abo mu miryango y’abandi birabura bagiye bazira ivangura ryakozwe n’abapolisi, abanyapolitiki bakomeye n’abandi bafatwa nk’inkingi mu kurwanya ivanguraruhu nka Révérend Al Sharpton.
Muri video yerekanywe muri uwo muhango, Joe Biden, uzahagararira ishyaka ry’Abademukarate mu matora ataha, ishyaka ririmo abirabura benshi, yavuze ko isaha y’ubutabera buvangura uruhu yageze.
Yagize ati “Ntidushobora gukomeza kwihanganira ivanguraruhu kuko rikomeretsa roho zacu”.
Abo mu muryango we, bagiye bagaruka ku bigwi bye, n’urukundo rwamurangaga byatumye banamuhimba utuzina, kuko hari abamwitaga nka ‘Big George’, ‘superman’, ‘doux géant’, aho bavuze ko umupolisi atatinye igihagararo, kuko ngo yari afite metero zigera kuri ebyiri z’uburebure, ariko akamutsikamira iminota 8 n’amasegonda 46 kugeza ashizemo umwuka.
Révérend Al Sharpton, ari na we wasoje uyu muhango, yagize ati “Perezida Trump yahamagaye abasirikare ngo baze bamufashe guhosha imyigaragambyo mu mihanda ya Amerika, ariko ntacyo yigeze avuga ku minota 8 n’amasegonda 46 umupolisi yamaze yica Floyd”.
Al Sharpton, yavuze ko imyitwarire ya Trump idakwiye umuyobozi nka Perezida, kuko ari we utuma abapolisi bumva ko bari hejuru y’amategeko.
George Floyd yashyinguwe mu irimbi rya Pearland, aho yashyinguwe iruhande rwa Nyina. Abantu benshi bamuherekeje mu kumuha icyumahiro, ariko bavuga ko nubwo ashyinguwe, izina rye rizahindura byinshi.
Inkuru zijyanye na: George Floyd
- USA: Joe Biden yishimiye ko umupolisi wishe George Floyd yahamwe n’icyaha
- Urukiko rwahamije Derek Chauvin icyaha cyo kwica umwirabura Georges Floyd
- USA: Umupolisi wishe George Floyd yarekuwe atanze ingwate
- Umupolisi ukekwaho kwica wa George Floyd yatahuweho no kunyereza imisoro
- Rayshard Brooks, undi mwirabura wishwe n’umupolisi nyuma ya George Floyd
- Premier League: Ijambo ‘Black Lives Matter’ rizasimbura amazina y’abakinnyi ku myenda
- Umukobwa wa George Floyd w’imyaka 6 yemerewe kuziga kaminuza ku buntu
- Umupolisi wishe George Floyd agomba gutanga miliyoni y’amadolari kugira ngo aburane adafunze
- Amafoto: Imyigaragambyo yo kwamagana iyicarubozo n’ihohoterwa bikorerwa abirabura ku isi irakomeje
- Ibihumbi by’abantu bategerejwe mu muhango wo gusezera bwa nyuma George Floyd
- Michael Jordan yatanze Miliyoni 100 z’Amadolari mu kurwanya ivanguraruhu
- Umuhanda werekeza ku biro bya Trump wiswe ‘Black Lives Matter’
- Kanye West agiye kwishyurira kaminuza umukobwa wa George Floyd wishwe
- Minneapolis: Bacecetse iminota 8 n’amasegonda 46, igihe Chauvin yamaze atsikamiye George Floyd
- Abigaragambya muri Amerika bahawe ubutabera basabye kuri George Floyd
- USA: Pentagon yavuze ko nta basirikare izohereza kurwanya abigaragambya
- Papa Francis yamaganye iyicwa rya George Floyd
- Amakipe n’abakinnyi ku isi hose bahurije mu kwamagana urupfu rwa George Floyd (AMAFOTO)
- Niba ba Guverineri bananiwe kugarura amahoro ndohereza abasirikare bakemure ikibazo - Donald Trump
- Imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rwa George Floyd yageze i Burayi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mutubera aho tutari murakoze