Mu Bwongereza bagiye kongera gufungura utubari

Mu Bwongereza baritegura kongera gufungura utubari n’ahakirirwa abantu (Pubs) ku itariki 22 Kamena 2020. Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu yavuze ko yifuza kubungabunga imirimo ijyanye n’iyo serivisi igera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atanu (3.500.000).

Abayobozi mu Bwongereza barimo kwiga uburyo utubari twakongera tugafungura kugira ngo dutange imirimo (Ifoto: Mike Kemp)
Abayobozi mu Bwongereza barimo kwiga uburyo utubari twakongera tugafungura kugira ngo dutange imirimo (Ifoto: Mike Kemp)

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo byavuzwe ko Minisitiri w’Intebe Boris Johnson arimo agerageza kugarura igihugu mu buzima busanzwe bitarenze Ukwezi kwa Nyakanga 2020.

Ibyo gufungura utubari n’ahakirirwa abantu bije nyuma y’uko Alok Sharma, umunyamabanga mu by’ubucuruzi avugiye ko amabwiriza yo kuguma mu rugo kubera Covid-19, ashobora kuzasiga hari abantu benshi batakaje akazi cyane cyane muri icyo gice kijyanye no kwakira abantu (hospitality sector).

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, Minisitiri Boris Johnson yashyizeho itsinda ry’Abaminisitiri ryiswe ‘Save Summer Six’, bakaba bafite inshingano zo kuzamura ubukungu bugasubira uko bwahoze mbere, ibyo bikaba bigomba kuba byagiye ku murongo bitarenze ukwezi gutaha kwa Nyakanga 2020.

Gusa no muri iki gihe bari batarafungura, hari za resitora n’utubari byakoraga ariko bigaha abantu ibyo bashaka bakabijyana, ibyo bita ‘take away’ mu rurimi rw’Icyongereza.

Nubwo byari byatangajwe ko utubari, za resitora n’ahandi hakirirwa abantu hazafungurwa ku itariki 4 Nyakanga 2020, ariko biravugwa ko Abaminisitiri bashobora kubifungura ku itariki 22 Kamena 2020, gusa ngo iyo tariki iracyaganirwaho nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Financial Times.
Igice cy’abakira abantu (hospitality industry) cyagezweho n’ingaruka zikomeye kubera icyorezo cya Coronavirus, guhera ku itariki 16 Werurwe 2020, ubwo Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yasabaga abantu kutarya hanze y’ingo zabo. Nyuma y’icyumweru kimwe avuze ibyo, igihugu cyose cyahise kijya muri gahunda yo kuguma mu rugo.

Ubu rero mu gihe za resitora, utubari n’ahandi hakirirwa abantu bizaba byongeye gufungura, bisabwa gukora ibikwiye byose mu rwego rwo kurinda abakiriya ndetse n’abakozi.

Ishyirahamwe ry’abakora mu byo kwakira abantu mu Bwongereza, bavuga ko bizagorana gukora no kunguka mu gihe basabwa ko abantu bahana intera.

Ubu amabwiriza y’aho mu Bwongereza ajyanye no kwirinda Covid-19, avuga ko abantu bahuriye ahantu batabana mu rugo rumwe, bagomba guhana nibura intera ya metero ebyiri. Ibyo bivuze ko za resitora zizagabanya umubare w’abantu zakiraga.

Ibyo kandi binyuranyije n’amabwiriza y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), avuga ko abantu bahana intera ya metero imwe. Ibyo bivuze ko Minisitiri w’Intebe ashobora guhindura iryo bwiriza riteganya metero ebyiri, mu byumweru biri imbere.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Boris Johnson yabwiye itsinda ryitwa “Commons Liaison Committee” ko abahanga barimo bavugurura amabwiriza ajyanye n’ibyo guhana intera.

Yagize ati, “Ku bijyanye na ‘hospitality’… turimo gukora uko dushoboye kose ngo byihute, gusa biragoye rwose kubahiriza ibyo guhana intera ahakirirwa abantu, ariko nizeye ko bizakunda. Burya dushobora gukora ibintu mu buryo bwihuse kurusha uko nabitekerezaga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka