Mu Bwongereza abaturage basabwe gukomeza kwitwararika n’ubwo utubari twafunguwe

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko gukuraho amwe mu mabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus, ari intambwe ikomeye cyane bateye, ariko ko bikiri ngombwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo guhana intera abantu ntibegerane.

Yagize ati “Uyu munsi tariki 12 Mata 2021, ni intambwe ikomeye tugana ku mudendezo wacu, kuko ubu ahantu nko mu maduka, aho batunganyiriza imisatsi n’inzara, ahakorerwa imyidagaduro, utubari na za resitora byose byongeye gufungura. Ndahamya ko biruhuye abantu bafite za ‘business’ zari zimaze igihe kirekire zifunze kandi ni amahirwe kuri buri muntu yo gusubira gukora bimwe mu byo dukunda kandi twari dukumbuye”.

“Ndasaba buri muntu gukomeza kwitwararika kandi mwibuke gukaraba intoki, gupfuka umunwa no kujya ahantu hari umwuka uhagije, mu rwego rwo gutsinda Covid, mu gihe tugikomeje gahunda yacu y’ikingira”.

Mu bikorwa bifungurwa mu Bwongereza harimo inzu zikorerwamo siporo rusange, za ‘piscine’, ahaba inyamaswa zisurwa ‘zoos’, aho barebera za sinema, amasomero rusange n’ibindi. Ubu ngo no kujya mu biruhuko (holidays) byafungurwa, kuko abantu bo mu muryango umwe bashobora gufata inzu imwe irimo ibyangombwa byose, bakayiruhukiramo.

Ababa mu bigo bishinzwe kubitaho, ubu bemerewe gusurwa n’abashyitsi babiri, kandi ubundi bari bemerewe gusurwa n’umuntu umwe gusa, abakora ubukwe ubu bemerewe abantu 15 mu gihe ubundi bari bemerewe abantu batandatu gusa . Nubwo bimeze bityo ariko, ngo ibwiriza ryo guhana intera hagati y’abantu rizakomeza kwitabwaho cyane, kuko ubu mu Bwongereza ngo haracyari 40% by’abantu bakuru bagitegereje urukingo rwa mbere rwa Covid-19.

Boris Johnson avuga ko tariki 17 Gicurasi 2021, abantu bazongera kwemererwa guhura mu matsinda atarengeje abantu 6, bakaba bataramana ijoro ryose . Ahakirirwa abantu nko mu tubari, ‘pubs’ na resitora zizemererwa gufungura ariko nabwo nta kurenza intsinda ry’abantu batandatu bari kumwe.

Uwo Muyobozi avuga ko imibare y’abandura Covid-19 nikomeza kugabanuka, n’ibindi bikora byose bizaba bisigaye bigifunze bizafungurwa bitarenze itariki 21 Kamena 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka