Mozambique: Mondlane watsinzwe amatora ntabyemere agiye kugaruka mu gihugu
Muri videwo yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, uwo munyapotiki utavuga rumwe na Leta muri Mozambique, wakomeje kuyobora imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora yibereye mu buhungiro mu mahanga, yakomeje kuvuga ko atemera na gato intsinzi y’umukandida w’ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi.
Venancio Mondlane yatangaje ko azaba ari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Maputo, ku wa Kane tariki 9 Mutarama 2025 saa mbiri n’iminota 5 za mu gitondo, nyuma y’uko yari yarahunze igihugu cye nyuma gato y’amatora mu kwezi k’Ukwakira 2024, avuga ko afite ubwoba bw’ubuzima bwe kuko ashobora kwicwa, kuko hari n’abandi bantu babiri bari mu byegera bye bari bamaze kwicwa muri iyo minsi.
Venancio Mondlane azagaruka mu gihugu cye, mu gihe hakazaba hasigaye iminsi itandatu gusa, ngo Daniel Chapo watsinze ayo matora arahirire kuba Perezida mushya wa Mozambique, kuko umuhango wo kurahira kwe uteganyijwe ku itariki 15Mutarama 2025, nk’uko byatangajwe n’Inama nkuru ishinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Mozambique.
Nyuma y’uko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu muri Mozambique yabaye ku itariki 9 Ukwakira 2024 bitangajwe, uwo mukandida Venancio Mondlane ushyigikiwe n’ishyaka rya ‘Podemos’, yarwanyije iyo ntsinzi y’umukandida w’ishyaka FRELIMO rimaze imyaka hafi 50 riyobora Mozambique, avuga ko amatora atabaye mu mucyo, bityo ko n’ibyayavuyemo atabyemera, agakomeza guhamagarira abaturage gukomeza kwigaragambya.
Nyuma y’iyo myigaragambyo yari imaze amezi asaga abiri, yaguyemo na bamwe mu bigaragambya bamwe bashwe n’amasasu y’abo mu nzego z’umutekano, bashaka guhosha iyo myigaragambyo ndetse igasenya n’ibikorwa remezo byinshi.
Gusa mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2024, byagaragaye ko iyo myigaragambyo itashoboye kugera ku ntego zayo zo kwanga ibyaye mu matora, nyuma y’uko Inama nkuru ishinzwe kurinda itegeko nshinga yemeje bidasubirwaho intsinzi ya Daniel Chapo nka Perezida mushya wa Mozambique.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yatangaje ko muri zimwe mu mvugo za Mondlane, hari aho yateguje agira ati “Tariki 15 Mutarama 2025, tuzafata ubutegetsi i Maputo”.
Naho muri videwo yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ku Cyumweru tariki 5 Mutarama 2025, Venancio Mondlane yagize ati “Ibintu bigiye guhinduka ku buryo bukomeye kandi burimo imbaraga zigaragara, cyangwa se ngo zikoreshwe mbere hose”.
Ohereza igitekerezo
|