Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage mu muganda

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, zafatanyije n’abaturage mu bikorwa by’umuganda.

Iki gikorwa cy’umuganda cyabaye mu rwego rwo gusukura ishuri ribanza rya Milamba, riherereye mu Karere ka Mocimboa da Praia.

Uretse inzego z’umutekano n’abaturage, uyu muganda witabiriwe kandi na Polisi y’Igihugu cya Mozambique.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Mocimboa da Praia, SP Alberto Mussa Elias, yashishikarije abaturage kwigira kuri ibi bikorwa by’umuganda bakagira uruhare mu gusukura aho batuye, ndetse no kurengera ibidukikije no kongera kubaka ibikorwa remezo byangijwe n’iterabwoba.

Akarere ka Mocímboa da Praia niko ka mbere kagabwemo ibitero by’iterabwoba mu 2017, ndetse niho hari ibirindiro bikomeye by’imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame ya kisilamu.

Nyuma y’aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zigereye mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique, by’umwihariko mu Karere ka Mocimboa da Praia, zagize uruhare rukomeye mu guhashya ibikorwa by’iterabwoba zigarura ituze n’umutekano.

Ibi byatumye bamwe mu baturage bari barakuwe mu byabo n’ibyihebe batangira gutahuka bava mu nkambi nini bari bacumbikiwemo. Byose ku bufasha bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Muri uku kwezi, Guverinoma ya Mozambique yatangaje ko abaturage 9000 bari baravuye mu byabo kubera ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba mu Karere ka Mocímboa da Praia, basubijwe mu byabo nyuma y’ingamba zo guhashya ibyo byihebe no kugarura umutekano, ndetse ngo uduce twose dufite ituze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka