Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zashyikirije ubuyobozi isoko ry’amafi zubakiye abaturage

Iri soko ryubatswe mu mujyi wa Mocimboa da Praia, ryuzuye mu minsi 54, rikaba rifite agaciro ka miliyoni 25Frw, nk’uko byatangarijwe muri uwomuhango.

Uyu muhango wabaye wa Kabiri tariki 07 Gashyanatare 2023, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Guverineri w’intara ya Cabo Delgado, Bwana Valige Tauabo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe, umuyobozi w’ingabo za Mozambique, Maj Gen Tiango Alberto NAMPELE n’abayobozi batandukanye b’akarere ka Mocimboa da Praia.

Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado Valige Tauabo, ashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda zikoyemeje guteza imbere imibereho y’abaturage, nyuma y’uko bafashijwe gusubira mu byabo.

Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Gen Maj Nkubito Eugène, mu ijambo rye yavuze ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zitari muri Cabo Delgado mu bikorwa by’intambara gusa, ahubwo zinafasha mu iterambere ry’ubukungu bw’iyi Ntara.

Yaboneyeho kwizeza abayobozi b’iyi ntara ko bakomeje gushyigikira ubuyobozi mu gukemura ibibazo by’umutekano, hagamijwe kugera ku mahoro n’umutekano birambye.

Uyu muhango wo gutaha iri soko, waranzwe n’umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru, wahuje inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ikipe y’urubyiruko rwo muri Mocimboa da Praia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru ni nziza pe ariko mujye mushaka aba proof readers bakosore imyandikire mbere y’uko muyitangaza , urugero aho handitse Gashyantare, na WA kabiri bivuze iki?

Patrick yanditse ku itariki ya: 10-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka