Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zavumbuye ububiko bw’intwaro zahishwe n’inyeshyamba

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize uruhare mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba no kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike, zavumbuye ububiko bw’intwaro n’amasasu byari byarahishwe n’inyeshyamba za Ansar Al Suna mu gace ka Mbau.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Akarere ka Mocimboa da praia.

Urubuga rw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, dukesha iyi nkuru ruvuga ko ibi birwanisho byahishwe muri ubwo bubiko n’inyeshyamba za Ansar Al Suna mu 2021.

Ububiko burimo intwaro amagana kuva ku ntwaro nto, za roketi cyo kimwe n’amasasu. Intwaro n’amasasu byahishwe n’izo nyeshyamba ubwo Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, zazikurikiranaga zikazivana mu birindiro byazo mu turere twa Siri 1 na 2, duherereye muri Mbau.

Kuvumbura izo ntwaro, byabaye Ingabo ziri mu bikorwa bigamije gukumira icyatuma izo nyeshyamba zibona amahirwe yo kongera kwisuganya, zikabona ibikoresho byazifasha gukomeza ibikorwa by’iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MWAKOZENEZA KUGIKORWACYOKWIRUKANA INYESHYAMBA BYUMWIHARIKOMUGATWIKA IBYOBITWARO.

Azalia twiringiyimana yanditse ku itariki ya: 28-10-2022  →  Musubize

Murintwari muri bamudatenguha nimugendwe imbere n,imana dufite intore izirusha intambwe naho umwanzi w,abanyamozabique natsindwe uruhenu.

Rudahunga yanditse ku itariki ya: 16-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka