Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zahaye ibikoresho abanyeshuri
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zatanze ibikoresho ku banyeshuri 1000 birimo amakaye, amakaramu n’ibitabo mu mashuri 4, harimo ishuri ryisumbuye n’iribanza rya Trinta de Junho yo mu turere twa Mocimboa da Praia na Palma.

Umuyobozi wa Mocimboa da Praia, Cheia Carlos Momba na Faisal Idrice Ndemanga ushinzwe uburezi, bashimye iyo nkunga bagaragaza ko izafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Lt Col Guillaume Rutayisire, umuyobozi w’inzego z’umutekano muri Mozambique akaba anashinzwe ubufatanye hagati y’igisirikare n’abaturage, yavuze ko n’ubwo umutekano ugenda ugaruka ari ingenzi no guteza imbere imibereho y’abaturage, cyane ko imibereho n’ubufasha biba bikenewe buri gihe mu bice byazahajwe n’intambara.

Amashuri yo mu karere ka Mocimboa da Praia yari yarafunze imiryango, kuva mu mwaka wa 2020 ubwo inyeshyamba zagabaga ibitero muri iyo ntara ya Cabo Delgado, aza kongera gufungura imiryango muri Mutarama uyu mwaka wa 2023, kubera ko umutekano urimo kugenda ugaruka.

Ohereza igitekerezo
|
Turashimira ingabo z’u Rwanda igikorwa cyiza nkiki zakoze gihesha icyubahiro n’isura nziza kugihugu cyacu. ikiruta byose umutima wurukundo wogufasha abari mukaga. God bless you!