Mozambique: Imyigaragambyo yahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi n’imipaka irafungwa

Mu gihugu cya Mozambique imyigaragambyo yahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi, imipaka imwe n’imwe irafungwa.

Abigargambya bavuze ko kuri uyu wa kane bakuraho ubutegetsi
Abigargambya bavuze ko kuri uyu wa kane bakuraho ubutegetsi

Muri iki gitondo hakozwe imyigaragmbyo ikomeye, yiganjemo urubyiruko rushyigikiye umukandida uri mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Venâncio Mandlane nyuma yo gutsindwa amatora ku majwi 20,32% agatangaza ko atakozwe mu mucyo.

Urwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe abinjira n’abasohoka, rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo umupaka wo ku cyambu cya Lebombo, uhuza iki gihugu na Mozambique bitewe n’imyigaragambyo ikomeye ikomeje kubera i Maputo.

Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters byabitangaje, uru rwego rwafashe iki cyemezo nyuma yo kwakira amakuru y’uko imodoka ziri gutwikirwa muri Mozambique.

Urubyiruko ruri mu bigaragambya
Urubyiruko ruri mu bigaragambya

Impamvu yo gufunga uyu mupaka byatewe n’ibibazo by’umutekano muke uri muri iki gihugu kandi ko byakozwe mu nyungu z’umutekano w’abaturage, icyambu kikaba kizafungurwa nyuma.

Iby’iyi myigaragambyo byanatumye Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, ifunga mu gihe cy’iminsi ibiri kuva tariki 6 n’iya 7 Ugushyingo 2024, bitewe n’imyigaragambyo ikomeye iri bube kuri uyu wa kane i Maputo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko icyemezo cyafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kurinda Abanyarwanda urugomo rw’abigaragambya.

Abigargambya bateje umutekano muke
Abigargambya bateje umutekano muke

Ati “Twagiriye inama Ambasade yacu kuba ifunze muri iyi minsi ibiri, ndetse tukaba twanasabye Ambasaderi wacu kugira inama Abanyarwanda cyane cyane abacuruzi kudafungura amaduka yabo, kukongo uyu munsi wa kane abigaragambya bavuze ko ari uwo guhindura ubutegetsi.”

Iyi myigaragambyo imaze kugwamo abagera muri 18 nk’uko byatangajwe n’Umuryango Human Rights Watch, uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere wa Mozambique, Pacoal Ponda, yashinje Mandlane guteza iyi myigaragambyo biturutse ku kuba ataremeye ibyavuye mu matora, asobanura ko imbaraga nyinshi Polisi yakoresheje mu kuyikumira zari zikwiye, bitewe n’ubukana ifite.

Polisi yagerageje kurasa ibyuka biryana mu maso ngo batatanye abigaragambya
Polisi yagerageje kurasa ibyuka biryana mu maso ngo batatanye abigaragambya

Abigaragambya bavuze ko kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ugushyingo 2024, biteguye gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Frelimo.

Minisitiri w’Ingabo, Cristóvão Artur Chume, yatangaje ko Leta ya Mozambique yiteguye kohereza abasirikare bifatanya n’abapolisi guhosha iyi myigaragambyo, aburira abatekereza gukuraho ubutegetsi bwa FRELIMO.

Ubushinjacyaha bwa Mozambique, bwatangaje ko bwinjiye mu iperereza ku kirego cyatanzwe n’ishyaka Podemos ritavuga rumwe na Leta, ryagaragaje ko amatora aherutse yabayemo uburiganya.

Bangiza ibikorwa remezo bagasahura amaduka
Bangiza ibikorwa remezo bagasahura amaduka

Iryo shyaka mu matora yabaye mu kwezi gushize, ryari rihagarariwe na Venâncio Mondlane watsinzwe na Daniel Chapo w’Ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi.

Venâncio Mondlane n’ishyaka rye, bahise bahagamaza imyigaragambyo imaze kwangiza byinshi by’umwihariko mu Murwa Mukuru Maputo, nubwo Mondlane wayitangije yahunze Igihugu.

Tariki 6 Ugushyingo 2024, ubushinjacyaha bwatangaje ko bwakiriye ikirego cya Podemos ku buriganya bushobora kuba bwarabaye mu matora, kandi ko hazakorwa iperereza.

Komisiyo y’amatora yatangaje ko ibyayavuyemo byerekana ko Chapo yatsinze ku majwi 70, 6% mu gihe Mondlane yagize amajwi 20,32%.

Umupaka uhuza Mozambike na Afurika y'Epfo wafunzwe
Umupaka uhuza Mozambike na Afurika y’Epfo wafunzwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka