Mozambique: Abayobozi mu Ntara ya Cabo Delgado basuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Intara ya Cabo Delgado, Fernando Bemane de Sousa, uyu munsi yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Karere ka Mocímboa da Praia muri Mozambique, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’imikoranire n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Muri uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, Fernando Bemane de Sousa yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Mocímboa da Praia, Sergio Domingo Cypriano, Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwinjiza abantu mu gisirikare muri Cabo Delgado, Lt Col Elsa Domingos Zimia n’Umuyobozi w’Umujyi wa Mocímboa da Praia, Herena Bandeila.
Aba bayobozi bakiriwe n’Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Vincent Gatama, ari kumwe n’ukuriye ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, CP Bertin Mutezintare, hamwe n’abandi bayobozi.
Abashyitsi bahawe ishusho rusange y’umutekano n’ibikorwa Inzego z’umutekano z’u Rwanda zikomeje gukora, mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ubutumwa bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, bukubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye ku busabe bwa Mozambique mu 2021.
Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe kuva mu 2017, aho byishe abaturage 3,000 abandi ibihumbi 800 bava mu bayo.
Kuva Ingabo z’u Rwanda zahagera mu 2021, zabashije guhashya ibyo byihebe aho mu mpera za 2023 Mozambique yatangaje ko hejuru ya 90% by’Intara ya Cabo Delgado, hamaze kugaruwamo umutekano abaturage basubira mu byabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|