Mousa Faki Mahamat yasabye ko ibikorwa bihungabanya umutekano muri RDC bihagarara
President wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, ahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano bikomeje kurushaho kwiyongera hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Mu itangazo ryaturutse ku cyicaro cy’umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, Bwana Mahamat yasabye ko bahagarika byihuse ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro, n’ibya gisirikare muri RDC, bifite aho bihuriye no kubangamira u Rwanda na RDC.
Perezida wa Komisiyo ya Africa Yunze Ubumwe, Moussa Faki, yaboneyeho gusaba ibihugu byombi kugirana ibiganiro n’imishyikirano ya kivandimwe yari isanzwe ibiranga, binyuze mu bikorwa bisanzwe bibahuza mu rwego rw’akarere, by’umwihariko nk’ibiherutse gutangirwa na Perezida wa Angola, João Lourenço, akaba na Perezida w’Inama mpuzamahanga y’akarere k’Ibiyaga bigari (CIRGL), ndetse n’ibiganiro by’amahoro bya Nairobi.
Ohereza igitekerezo
|