Moscow: Jenerali wari ushinzwe intwaro kirimbuzi yahitanywe n’igisasu
Jenerali wari ushinzwe intwaro kirimbuzi (armes nucléaires, biologiques et chimiques/NBC), yishwe n’igisasu ubwo yari asohotse mu nzu ye i Moscow, Ukraine ikaba yatangaje ko ari yo yagize uruhare mu gutegura umugambi wo kumwica.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko uwo musirikare mukuru mu ngabo z’u Burusiya witwa Jenerali Igor Kirillov yishwe n’icyo gisasu ari kumwe n’umwungirije, nyuma y’uko haje ipikipiki yari igitwaye igiturikiriza hafi y’inzu bari basohotsemo aho mu Mujyi wa Moscow, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2024, nk’uko byatangajwe n’urwego rushinzwe iperereza mu Burusiya.
Ukraine yatangaje ko Jenerali Kirillov " yari umuntu ushakishwa cyane" kubera ko yagize uruhare rukomeye mu byaha by’intambara muri icyo gihugu, kuko yatanze itegeko ryo gukoresha intwaro z’ubumara za nuclear ubundi zisanzwe zibujijwe gukoreshwa n’igisirikare muri Ukraine.
Inzego z’u Burusiya zishinzwe umutekano zabwiye itangazamuru rya Leta ry’aho mu Burusiya, ko icyo gisasu cyaturikirijwe kure hakoreshejwe ubuhanga bwa telekomande.
Ku mbere tariki 16 Ukuboza 2024, ni bwo urwego rushinzwe kugenza ibyaha muri Ukraine, SBU, rwari rwamuciriye urubanza adahari, nyuma rutangaza ku rubuga rwa Telegram ko uwo ari we wari ushinzwe "ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara zitemewe n’amategeko".
Amashusho yafatiwe aho icyo gisasu cyaturikiye, agaragaza umuryango w’inzu wangiritse cyane, bimeze nk’aho inkongi yari itangiye kuhafata ndetse n’amadirishya y’iyo nzu, amwe bigaragara ko yakutse akavamo ndetse n’imirambo y’abo bombi iri mu muhanda itwikiriye.
Mu Kwezi k’Ukwakira 2024, Ubwongereza bwari bwafatiye ibihano Kirillov, bumushinja ko yahagarariye ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara muri Ukraine, kandi ko yari umuntu akomeye watangaga amakuru muri perezidansi ya Kremlin mu Burusiya. Urwo rwego rwa SBU ruvuga ko u Burusiya bwakoresheje intwaro z’ubumara inshuro zirenga 4800, bikozwe ku buyobozi bw’uwo Jenerali Kirillov.
Ohereza igitekerezo
|