Misiri: Abantu 11 baguye mu mpanuka ya gari ya moshi, abagera ku 100 barakomereka
Abantu 11 bapfuye bazize impanuka ya gari ya moshi abandi bagera ku 100 barakomereka, iyo mpanuka ikaba yabaye ku Cyumweru tariki 18 Mata 2021, ibera mu Majyaruguru y’Umurwa mukuru wa Misiri ari wo Cairo, nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo muri icyo gihugu.

Iyo mpanuka yabereye mu Ntara ya Qalyubia. Minisiteri y’Ubuzima Misiri yavuze ko iyo gari ya moshi yakoze impanuka igahitana abantu igakomeretsa abandi, ngo yavaga i Cairo yerekeza ahitwa i Nile Delta city muri Mansoura, ikaba ari imwe mu mpanuka zikomeye zibaye muri iyi myaka ya vuba aho muri icyo gihugu.
Imbangukiragutabara zigera kuri 60 zoherejwe aho habareye impanuka, kugira ngo zijyane inkomere mu bitaro by’aho hafi.

Icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana neza, ariko abashinjacyaha batangaje ko ubu barimo gukora iperereza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twihanganijije iyo miryanga