Misile ya Hypersonic u Burusiya bwateye kuri Ukraine ni bwoko ki?

Mu bitero u Burusiya bukomeje kugaba kuri Ukraine kuva tariki 24 Gashyantare 2022, bwageze aho bukoresha ibisasu bidasanzwe byitwa Missile hypersonic Kinzhal.

Misile ya hypersonic ifite umuvuduko uruta uw'ijwi yatewe muri Ukraine
Misile ya hypersonic ifite umuvuduko uruta uw’ijwi yatewe muri Ukraine

Kimwe muri ibyo bisasu cyatewe ku bubiko bwa misile bwari munsi y’ubutaka mu mujyi witwa Deliatyn, mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo ya Ukraine (hafi y’umupaka ihana na Romaniya) ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022.

Ikindi cyatewe ku wa Gatandatu mu bubiko bw’ibikomoka kuri peterori (nanone buri munsi y’ubutaka) mu mujyi wa Odessa uri mu Majyepfo ya Ukraine.

Misile ya Hypersonic Kinzhal ni igisasu kireshya na metero umunani, kikaba gifite umwihariko wo kuba cyihuta cyane ku muvuduko wikubye inshuro eshanu kurusha uw’ijwi (kigenda ibilometero birenga ibihumbi 12,350 mu isaha, ni ukuvuga ibilometero hafi bine mu isegonda).

Ibi bituma iki gisasu kitabasha kugaragazwa n’ikoranabuhanga rya radar, rimenya ko ibisasu birashwe byerekeza ahantu runaka (invisible).

Kubera iyo mpamvu ndetse no kuba ishobora gukwepa (guhindura icyerekezo), misile hypersonic ntibasha kuraswa (invincible) ngo isenywe itaragera aho bayitumye.

Misile hypersonic, nk’uko tubikesha Televiziyo y’Abongereza BBC, ifite ubushobozi bwo gusenya no gutwika ikintu kiri ku ntera y’ibilometero birenga 2000 (ni nk’uwava i Kigali yerekeza i Kinshasa muri RDC).

Igisasu cya hypersonic cyashenye ububiko bw’intwaro i Deliatyn muri Ukraine, bivugwa ko cyarasiwe mu Nyanja y’Umukara iri mu Majyepfo y’icyo gihugu ku ntera ya kilometero 800.

Ni igisasu gifite ubushobozi bwo kwinjira mu butaka kugera kuri metero 5000(5km) z’ubujyakuzimu. Misile ya hypersonic igenda isharijwa n’umwuka ihura na wo.

Uretse ikoreshwa rya Milisile Hypersonic, u Burusiya kandi bwavuze ko bwanateye kuri Ukraine ibisasu byitwa Thermobaric TOS-1A ku Cyumweru, ibyo bisasu bikaba bizwiho guturika cyane bikanatwika (bigateza inkongi) ahantu hose n’ibintu kugera mu duce twegereye aho byatewe, nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Sputnik cy’Abarusiya.

Abasesenguzi bamwe babogamiye ku muryango OTAN urimo gufasha Ukraine kurwana n’u Burusiya, bavuga ko kuba Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine atangiye gukoresha buriya bwoko bwa Misile za hypersonic, ngo ari ikimenyetso cy’ihungabana yagize kubera intambara ngo yatangiye kumugora.

Uko intambara yari ihagaze kugeza Cyumweru

Ibisasu byiriwe bisukwa ku mijyi itandukanye ya Ukraine cyane cyane mu Murwa mukuru Kiev n’indi nka Mikolaiv na Kharkiv, ndetse na Marioupol yo ingabo z’u Burusiya zikaba zaramaze kuyinjiramo.

Uruhande rw’u Burusiya ruvuga ko ingabo zabwo zifatanyije n’abarwanyi badashyigikiye Leta ya Ukraine mu ntara ya Donbass, igizwe n’uduce twa Luhansk na Donetsk, bakomeje kugenda bafata ibice bitandukanye babyambura ingabo za Leta.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yagaragaje ko yababajwe cyane n’ibibera muri Marioupol, aho ashinja u Burusiya igikorwa cy’iterabwoba muri uwo mujyi ngo kizibukwa mu gihe cy’ibinyejana byinshi.

Perezida Zelensky ariko akavuga ko yifuza gukomeza ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya vuba bishoboka.

Hagati aho kandi ibihugu biri mu muryango OTAN hamwe n’ibiwushyigikiye bikomeje kotsa igitutu ibitaragaragaza aho biherereye, ku bijyanye no kwamagana u Burusiya ndetse no gucana umubano na bwo.

Ku wa Gatandatu Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida yabisabye u Buhinde, na ho uw’u Bwongereza Boris Johnson akaba yakomeje kotsa igitutu u Bushinwa, n’ubwo ibyo bihugu bisa n’ibitazemera ubwo busabe bitewe n’umubano bisanzwe bifitanye n’u Burusiya.

U Burusiya kandi burimo no gukoresha ibisasu byotsa cyane byitwa Thermobaric
U Burusiya kandi burimo no gukoresha ibisasu byotsa cyane byitwa Thermobaric

Leta Zunze ubumwe za Amerika zaburiye u Bushinwa ko bushobora guhura n’ingaruka zikomeye, mu gihe bwatanga inkunga ya gisirikare ku Burusiya.

U Buhinde bwo bukaba bwaguze peteroli y’u Burusiya ingana n’utugunguru ibihumbi 360 muri iyi minsi, bwirengagije ibihano icyo gihugu cyafatiwe na OTAN n’inshuti zayo.

Icyakora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), n’ubwo yiyemeje gufashisha Ukraine ibikenerwa byose mu ntambara irwanamo n’u Burusiya, ivuga ko idateze kohereza ingabo muri Ukraine kuko ngo byaba ari uguteza urugamba kwambukira mu bindi bihugu byo ku Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibihugu birimo gukora ibitwaro biteye ubwoba kurusha ibya kera.Bisanga atomic bombs zishobora gusenya isi yose mu kanya gato cyane.Amahirwe tugira nuko ijambo ry’imana rivuga ko imana izabatanga igatwika intwaro zose zo ku isi,kandi ikarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo abarwana.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka wegereje.Nubwo benshi batabibona,bakibera gusa mu gushaka iby’isi,aho gushaka imana.

gahirima yanditse ku itariki ya: 21-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka