Minisitiri wa Kivu y’Amajyepfo yasabye Abanyekongo kudahohotera uvuga ikinyarwanda wese kuko hari Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda

Minisitiri w’intara ya Kivu y’amajyepfo Jean-Julien Miruho arahamagarira Abanyekongo kutitiranya abaturage bavuga Ikinyarwanda no kuba ari Abanyarwanda kuko yemeza ko no mu gihugu cya Congo hari Abanyecongo bavuga ikinyarwanda cyane kandi mu by’ukurri atari Abanyarwanda.

Ibi minisitiri Jean-Julien Miruho yongeye kubyibutsa nyuma y’uko abarwanyi ba Mai Mai Nyatura bahurijwe mu nkambi ya Nyamunyuni kugira ngo bazavangwe n’ingabo za Congo FARDC ariko hakavukamo impagarara ngo kuko muri iyo nkambi hagaragayemo abantu bavuga ikinyarwanda.

Abandi Banyekongo batavuga ikinyarwanda bavuga ko kuba muri iyo nkambi ngo harimo abavuga ikinyarwanda bivuze ko hari Abanyarwanda babivanzemo. Ibi ariko minisitiri wa Kivu y’amajyepfo yabihakanye avuga ko mu mutwe wa Nyatura harimo Abanyekongo bavuga ikinyarwanda kandi bidakwiye ko bafatwa nk’Abanyarwanda bagahabwa akato mu gihugu cyabo.

Minisitiri Miruho yagize ati «Si ibanga kuba muri Nyatura harimo abavuga ikinyarwanda, kandi Abanyecongo bavuga ikinyarwand si ni benshi kandi si Abanyarwanda.» Uyu muminisitiri Jean-Julien Miruho yakomeje avuga ko muri iyo nkambi ya Nyamunyuni harimo abahavu, Abanianga n’Abahunde kimwe n’andi moko kuko abinjiza abantu mu gisirikare bafashe mu moko menshi y’abatuye Kongo.

Minisitiri Jean-Julien Miruho yemeje ko hari Abanyarwanda babivanzemo, abayobozi bafata iya mbere mu kubagaragaza no kubasubiza iwabo, ariko ngo abaturage ntibakwiye kugira urwicyekwe ku bavuga Ikinyarwanda babashinja kuba Abanyarwanda.

Mu duce twinshi twa Kivu y’amajyepfo na Kivu y’amajyaruguru hagiye hatuye Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, bamwe bakaba barirukanywe iwabo boherezwa mu Rwanda bashinjwa kuba Abanyarwanda. Ubu mu nkambi z’u Rwanda habarirwa impunzi z’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda zirenga ibihumbi 71.

Abenshi bavuye mu duce twa Masisi na Rutshuro aho bagiye birukanwa n’imitwe yitwaje intwaro inyuranye irwanira ku butaka bwa Kongo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Min yavuze neza , ariko se uretse kudahohotera uvuga i Kinyarwanda, hari undi wemerewe guhohoterwa. Rwose nibagerageze bafate isura nziza y’u Rwanda.

munyaneza innocent yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

uyu Min ndamwemeye avuagisha ukuri ariko mutegereze muminsimike muzumve niba azaba akiri Ministry ndabarahiye nuko abayobozi ba Drc badashaka umuntu uvugisha ukuri nkuriya buriya bazamushinja ngo ashyigikiye M23 ndabarahiye muzabibona niba mugirango ndababeshya dore aho nibereye.muzambwira

claude yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize

Mbega byizaa avugishije ukuri pe

bampangi yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

Baragaragaye ubwo se kuki abivuze atinze? M23 ntibabita abanyarwanda kandi ataribo mbega igitego M23 itsinze ubuse kandi bazongera kubita abanyarwanda bahereye he ra?
Minisitiri urakoze cyane mbonye bwa mbere umunyecongo uvugisha ukuri utubwirire na Mende ko bahari kndi ari abanyecongo

umucyo yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

Min n’umugabo wenda nabibwire na Mende areke kwitiranya ibibazo byabavuga ikinyarwanda n’abanyarwanda

Kalisa yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka