Minisitiri w’Intebe wa Haiti yeguye

Minisitiri w’Intebe akaba na Perezida w’inzibacyuho wa Haiti, Ariel Henry, yeguye nyuma yo guterwa ubwoba n’amabandi agenzura igice kinini cy’umurwa mukuru w’iki gihugu, Port-au-Prince.

Minisitiri w'Intebe wa Haiti yeguye
Minisitiri w’Intebe wa Haiti yeguye

Mu butumwa bwanyuze muri video atangaza kwegura kwe, Henry yasabye abaturage ba Haiti kugira ituze.

Ati “Leta nkuriye irahita yegura ako kanya, nihamara gushyirwaho Inama yo guhindura ubutegetsi. Ndashaka gushimira abaturage ba Haiti ku mahirwe bampaye. Ndasaba abanya-Haiti bose ituze no gukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruke vuba bishoboka.”

Minisitiri w’Intebe Ariel Henry yatangaje kwegura kwe ari mu buhungiro, kuko mu gihe yari yagiye muri Kenya agasinya amasezerano yo kohereza Abapolisi muri Haiti, Indege yari imutwaye yabujijwe kugwa muri iki gihugu nyuma y’ibitero byariho byibasira ikibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru.

Icyo gihe ayo mabandi yatwitse ‘stations’ za polisi banafungura za gereza zitandukanye muri Haiti.

Mu byumweru bishize amatsinda yitwaje intwaro, yageze aho agenzura imihanda y’umurwa mukuru Port-au-Prince asaba ko Henry yegura.

Icyo gihe, umuyobozi w’aya mabandi, Barbecue, yatangaje ko icyo we n’abarwanyi be bagamije ari ugukuraho Guverinoma ya Henry n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi.

Barbecue yatangaje ko we n’amabandi ayoboye, bazakora ibishoboka kugira ngo Henry atazasubira muri Haiti mu gihe ataregura.

Kuva Henry yava muri Kenya, nta wari uzi aho aherereye, ariko umwe mu bayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters, ko amaze iminsi muri Puerto Rico.

Henry yategetse iki gihugu mu buryo bw’inzibacyuho kuva muri Nyakanga 2021, ubwo uwari Perezida wacyo Jovenel Moïse yicwaga. Yagiye kenshi asubika amatora kugira ngo umutekano w’iki gihugu ugaruke, ariko kugeza na n’ubu iki gihugu kirangwamo intambara zidashira, ikorwa n’imitwe yitwaje intwaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka