Minisitiri w’Intebe wa Haiti arakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Perezida w’icyo gihugu

Umushinjacyaha mukuru wa Port-au-Prince muri Haiti, ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, yasabye umucamanza ukurikirana dosiye y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse, gukurikirana Minisitiri w’Intebe, Ariel Henry, kubera yavuganye kuri telefoni n’umwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri icyo cyaha, bituma Minisitiri w’Intebe yirukana mu kazi uwo mushinjacyaha.

Minisitiri w'Intebe wa Haiti, Ariel Henry
Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry

Bed-Ford Claude, Komiseri wa Guverinoma ya Port-au-Prince, ugereranywa n’umushinjacyaha, yasabye Minisitiri w’Intebe Henry kutarenga ubutaka bwa Haiti «bitewe n’uburemere bw’ibikorwa yakoze».

Perezida Moïse yishwe ku itariki 7 Nyakanga 2021, arasiwe iwe mu rugo i Port-au-Prince. Mu ibaruwa yandikiye urukiko rw’ibanze rwa Port-au-Prince, Bed-Ford Claude yavuze ko hari ibimenyetso bihagije byatuma Henry akurikiranwa.

Mu yindi baruwa uwo mushinjacayaha yoherereje ubuyobozi bw’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, yasobanuye impamvu y’uko kubuza Ariel Henry kuba yasohoka mu gihugu, «Akekwa ku buryo bukomeye kuba yaragize uruhare mu iyicwa rya Perezida wa Repubulika».

Ku wa gatanu mu masaha y’umugoroba, Bed-Ford Claude yari yasabye uwo muyobozi wa Guverinoma kwitaba ku bushinjacyaha, yemeza ko Henry yavuganye kuri telefoni n’umwe mu bashakishwa bakekwaho kwica Perezida Jovenel Moïse, icyo kiganiro kuri telefoni kikaba cyarabaye nyuma y’amasaha makeya Perezida amaze kwicwa.

Ku wa gatandatu, Minisitiri w’intebe wa Haiti, yamaganye ibyo uwo mushinjacyaha arimo gukora avuga ko bigamije kuyobya uburari.

Minisitiri w’Intebe Henry, yagize ati «Ubwo ni uburyo bwo kuyobya uburari, no guteza urujijo kugira ngo bibuze ubutabera gukora akazi kabwo neza ».

«Abakoze ibyaha nyabo, bagize uruhare mu iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse, bazafatwa bashyikirizwe ubutabera bahanirwe ibyaha byabo».

Abantu bagera kuri mirongo ine na bane, harimo 18 bakomoka muri Colombia n’Abanyamerika babiri bafite inkomoko muri Haiti, ni bo bamaze gufatwa mu rwego rw’iperereza ku rupfu rwa Perezida Moïse, rwabereye iwe mu rugo, nta n’umwe mu barindaga umutekano we ukomeretse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka