Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yahawe igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel

Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel cy’uyu mwaka wa 2019 cyahawe Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Abiy Ahmed yahawe icyo gihembo kubera uruhare rukomeye yagaragaje mu guharanira amahoro imbere muri Ethiopia no guteza imbere umubano wa Ethiopia n’ibindi bihugu.

Mu mwaka ushize nibwo Ethiopia yagiranye amasezerano y’amahoro na Eritrea, ayo masezerano y’amateka akaba yarashyize iherezo ku bushyamirane bwari bumaze imyaka 20 hagati y’ingabo za Ethiopia na Eritrea zipfa umupaka uhuza ibyo bihugu.

Umuhango wo gutangaza ko Abiy Ahmed ari we wagenewe igihembo cya Nobel cy’amahoro wabereye i Oslo muri Norvège .

Abiy Ahmed abaye umuntu w’ijana uhawe icyo gihembo , akaba azagishyikirizwa mu kwezi kwa cumi na kabiri muri uyu mwaka wa 2019.

Gifite agaciro k’ibihumbi 900 by’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 834.

Urutonde rw’abahataniraga icyo gihembo ruriho abakandida 301 harimo abantu ku giti cyabo 223 n’imiryango 78. Icyakora amabwiriza agenga itangwa ry’ibyo bihembo ateganya ko urutonde rw’abahatanira icyo gihembo rudatangazwa kereka nibura nyuma y’imyaka 50 ikurikira itangwa ry’icyo gihembo.

.
Abiy Ahmed yabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Mata 2018. Ku butegetsi bwe yazanye ubwisanzure busesuye mu baturage bo muri Ethiopia, byinshi mu byo abamubanjirije bafataga nk’ibikomeye arabyoroshya.

Yategetse ko ibihumbi byinshi by’imfungwa zitavugaga rumwe na Leta zirekurwa, ategeka ko n’abahunze batavugaga rumwe na Leta bagaruka mu gihugu. Igikomeye kuruta ibindi ariko ni amasezerano y’amahoro yagezweho hagati ya Ethiopia na Erithrea, bituma intambara yari imaze imyaka 20 hagati y’ibyo bihugu irangira.

Mu bandi batsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, harimo Barack Obama wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika wagihawe muri 2009 kubera uruhare yagize mu kubanisha ibihugu ndetse no kumvikanisha abantu batandukanye babaga bashyamiranye.

Jimmy Carter na we wahoze ayobora Amerika yagihawe muri 2002, umwana muto witwa Malala Yousafzai wo muri Pakistan agihabwa muri 2014 kubera uruhare rwe mu guharanira ko abana bato b’abakobwa bakwemererwa kwiga cyane cyane mu bihugu bitabaha agaciro, ibyo ndetse bikaba bitaramuguye neza kuko yarashwe ku bw’amahirwe icyo gitero ntikimuhitane. Umunya Ghana Kofi Annan wahoze ayobora umuryango w’Abibumbye yagihawe muri 2001, hari kandi na Mutagatifu Teresa w’i Calcutta wagihawe mu 1979.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkunda kwibaza ku gihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.Buri mwaka batanga iki gihembo,nyamara nta mahoro aza ku isi.Na United Nations byarayinaniye.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”. Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

gatare yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka