Minisitiri w’Intebe wa Canada yeguye

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yeguye ku mirimo ye no ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka ry’Aba-Libéraux.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yeguye ku mirimo ye, anahera ko yegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka ry’Aba-Libéraux.

Ubwo yagezaga ijambo ku baturage ba Canada kuri uyu wa Mbere, Trudeau yavuze ko kuva yaba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu mu 2015 yakomeje kurwanira ishyaka igihugu cye no guharanira iterambere ry’abaturage.

Mu byo yakoreraga abaturage ba Canada ngo harimo kububakira ubushobozi no kuzamura imibereho yabo, nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Yavuze ko yiteguye kwegura nk’umuyobozi w’ishyaka ndetse no ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma yo gushyirwaho igitutu n’abadepite bo mu ishyaka yari abereye umuyobozi.

Yavuze ko icyemezo cyo kwegura yagifashe nyuma yo kubiganiraho n’umuryango we igihe kinini, kuko ariwo wamufashije kugera kuri byinshi.

Ati “ Abana banjye ubwo twarimo dusangira ifunguro rya nijoro nababwiye ko ngomba kwegura”.
Yasabye abaturage kuzakora amahitamo meza ku muyobozi mushya ngo kuko igihugu gikwiriye amahitamo nyayo.

Ati “Iki gihugu gikwiriye amahitamo nyayo muzahitemo umuyobozi ubakwiriye.”

Bimwe mu byo yicuza mu gihe amaze ari Minisitiri ni ukudashyiraho uburyo bw’impinduka mu matora, kuko ngo byari gufasha abaturage b’iki gihugu kujya bihitiramo umuyobozi biciye mu matora.

Kwegura kwe yagusabwe n’abadepite bo mu ishyaka ayoboye ry’Aba-Conservateurs, iri shyaka rikaba rifite amahirwe menshi yo kuzatsinda mu matora ategerejwe mu Kwakira uyu mwaka.

Trudeau w’imyaka 53, yatangiye kuyobora ishyaka mu 2013, atorerwa kuba Minisitiri w’Intebe wa Canada mu 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka