Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson azakora ubukwe mu mpeshyi y’umwaka utaha

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangiye gutumira abantu mu bukwe bwe buzaba mu mpeshyi itaha.

Boris Johnson na Carrie Symonds baritegura gukora ubukwe
Boris Johnson na Carrie Symonds baritegura gukora ubukwe

Ikinyamakuru ‘The Sun’ cyo mu Bwongereza cyatangaje ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson n’umukunzi we Carrie Symonds bazasezerana muri Nyakanga umwaka utaha wa 2022.

Icyo kinyamakuru cyatangaje ko ubu, Boris Johnson na ‘fiancé’ we, batangiye koherereza ubutumwa buteguza (Save the dates) ku nshuti n’umuryango kugira ngo bitegure kuzitabira ubwo bukwe buzaba tariki 30 Nyakanga 2022.

Boris Johnson na Carrie Symonds bemeranyijwe kubana (engaged) guhera mu 2019, ndetse bafitanye umwana w’umuhungu witwa Wilfred, ubu ufite amezi cumi n’abiri.

Iyo izaba ari inshuro ya gatatu Boris Johnson asezeranye nyuma yo gutandukana n’umugore we wa kabiri witwa Marina Wheeler, bari bafitanye abana bane, bakaba baratandukanye mu mategeko mu mwaka ushize wa 2020.

Bijyanye no koroshya zimwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19 mu Bwongereza, ubu abantu bagera kuri 30 ni bo bemerewe kwitabira ubukwe guhera ku itariki 17 Gicurasi 2021.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘The Sun’ mu minsi ishize, abajijwe niba ateganya ubukwe mu mpeshyi, yagize ati “Ibijyanye n’ubukwe, birumvikana na byo bizagenda bisubira uko byahoze kimwe n’ibindi bice bijyanye n’ubukungu”.

Bivugwa ko Boris Johnson yaba yaratangiye gukundana na Carrie Symonds mu 2018, ubwo Symonds yari umuyobozi mukuru w’itumanaho mu ishyaka ry’Abakonserivateri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanya Burayi hafi ya bose niko bamera.Bahinduranya abagore.
Amategeko y’imana ntacyo ababwira.Mu gihugu cya Sweden,abarenga 80% ntibemera imana (atheists).Gusa tujye twibuka ko isi ifite ibibazo kubera ko abantu basuzugura amategeko imana yaduhaye.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.It is a matter of time.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 25-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka