Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo gusezera Kibaki

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Kagame, mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki, umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022.

Umuhango wabereye kuri stade ya Nyayo mu murwa mukuru wa Kenya i Nairobi, aho witabiriwe n’ibihumbi by’Abanya-Kenya ndetse n’abadipolomate banyuranye bakorera muri iki gihugu.

Uretse Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Eduard Ngirente, bamwe mu bakuru b’ibihugu byo mu Karere nabo bitabiriye uyu muhango, barimo Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Joyce Banda wahoze ari Perezida wa Malawi.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta niwe wayoboye umuhango wo gusezera kuri Mwai Kibaki, yashimangiye ko yabaye umwe mu banyapolitike bakomeye baranzwe n’miyoborere ifite icyerekezo, n’umuhanga wahanze Kenya igezweho.

Ati “Uyu munsi turamuha icyubahiro ku bw’umurimo yakoze mu rwego rwo guharanira ubwigenge bw’igihugu cyacu, cyane cyane nk’umwe mu bahanga bakomeye mu kubaka Leta ya Kenya igezweho.”

Uyu muhango waranzwe n’akarasisi ka gisirikare mu rwego rwo guha icyubahiro Perezida Kibaki, ndetse hatuwe n’igitambo cya misa yo guherekeza uyu wahoze ari umuyobozi mukuru, uzwiho guharanira iterambere ry’abaturage.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Emilio Mwai Kibaki, ashyingurwa mu rugo rwe ahitwa Othaya muri Nyeri.

Mwai Kibaki yabaye Perezida wa 3 wa Kenya akaba yarayoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2013, yavutse mu 1931.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka