Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje akamaro k’Ikigega nzahurabukungu

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente uri i Accra muri Ghana, aho yahagariye Perezida Kagame mu nama ya 57 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yatangiye tariki 23 ikazageza tariki 27 Gicurasi 2022, yagaragaje akamaro k’Ikigega nzahurabukungu.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye ikiganiro cy’Abakuru b’ibihugu kivuga ku mahirwe n’imbogamizi mu iterambere rya Afurika, aho yari kumwe na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Perezida wa BAD, Akinwumi Adesina.

Icyo kiganiro cyabaye ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, cyibanze ku mahirwe n’imbogamizi bikirangwa mu iterambere rya Afurika.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri w’Intebe yasangije abacyitabiriye imbaraga z’u Rwanda muri gahunda yo kuzahura ubukungu. Yagaragaje ko mu mezi icyenda ya mbere ya Covid-19, u Rwanda rwagerageje gushyira imbaraga no gushyigikira iterambere rya muntu, aho Leta yubatse ibyumba by’amashuri birenga 22.000.

Ati “Ni yo mpamvu twabashije kubaka ibyumba by’amashuri bisaga 22,000 mu mezi icyenda ya mbere y’icyorezo, kuko twashakaga ko amafaranga ashoweyo akomeza gukoreshwa kandi agashyigikira urwego rw’ubuzima, kuko twizera ko iterambere rya muntu rishingiye ku kumwubakira ubushobozi.”

Yavuze ko gahunda yo kuzahuka k’ubukukungu bw’u Rwanda yatewe ahanini n’ikigega nzahurabukungu, cyashyizweho mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi byibasiwe cyane na Covid-19, bigamije kugarura ishoramari mu nzego zinyuranye.

Ikigega nzahurabukungu (ERF), cyashyiriweho mu gufasha inzego z’ubukungu zahungabanyijwe na Covid-19 nk’urw’amahoteli n’ubukerarugendo, ubwikorezi ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukungu.

Ni mu gihe mu cyumweru gishize hatangijwe ikiciro cya kabiri cy’Ikigega nzahurabukungu kigizwe na miliyari 250 z’Amafaranga y’u Rwanda cyaje gikurikira icya miliyari zisaga 100Frw cyatangajwe muri Kamena 2020, cyafashije ubucuruzi buto busaga 3,000.

Minisitiri w’Intebe kandi yagaragarije abari muri icyo kiganiro akamaro ko gukurura urubyiruko mu buhinzi nk’urwego rwunguka. Ni muri urwo rwego, yavuze ko u Rwanda rwashizeho umushinga uzagabanya inyungu ku gipimo kimwe kugira ngo byorohereze abashaka gushora imari muri uru rwego.

Yagaragaje kandi imbaraga z’u Rwanda mu gutunganya imbuto zo guhinga, yerekana ko u Rwanda rwageze ku ntego yo gutanga umusaruro w’imbuto zose z’ubuhinzi mu mpera za 2021.

Yongeyeho ko u Rwanda rwashyizeho uruganda rwo gukorera ifumbire mvaruganda mu gihugu, rugiye kuzura rukazatangira gukora mu gihe kitarenze umwaka.

Uru ruganda ruri mu cyanya cyahariwe inganda cya Bugesera, rwitezweho kwihaza mu ifumbire ikenewe gushyirwa mu masambu yo mu Rwanda, cyane ko izajya ikorwa hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe ku butaka butandukanye.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yasoje agaragaza ko Afurika ikomeje gutakaza hafi 40% by’umusaruro bitewe n’imicungire idahwitse nyuma y’isarura. Avuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, u Rwanda rushora imari mu micungire y’isarura kugira ngo rumenye neza ko bicungwa neza.

Perezida wa Ghana, Nana Addo Akufo-Addo, yavuze ko ibiganiro byo muri iyi nama ya 57 bikwiye kwibanda ku gikwiye gukorwa mu gushyigikira iyo Banki, ngo irusheho kubona inkunga zo ku rwego mpuzamahanga, kuko byayifasha kurushaho kugira uruhare rw’ingenzi mu kubaka iterambere ry’ibihugu by’Afurika.

Ni mu gihe Abayobozi batandukanye bitabiriye iyo nama bagaragaje ko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), ikeneye gushyigikirwa mu guharanira ko irushaho kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka