Minisitiri Nduhungirehe yasuye abafatanyabikorwa b’Ubuzima bo muri Isiraheli
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, mu ruzinduko akomeje kugirira muri Israel yasuye umuryango Save a Child’s Heart ukorera mu bitaro bya Wolfson Medical Center ukaba umaze n’igihe kirekire ukorana n’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Simon Fisher, yamugaragarije ibikorwa bamaze kugeraho, by’umwihariko mu kuvura indwara z’umutima ku bana no kongerera ubushobozi abaganga.
Kuva mu 2007, abana b’Abanyarwanda 73 bavuriwe muri Israel, mu gihe abandi 479 bavuriwe mu Rwanda binyuze muri iyi gahunda. Byongeye kandi, abaganga batatu b’Abanyarwanda bamaze kurangiza amasomo yihariye muri uru rwego, naho abandi babiri bakaba bakiri mu mahugurwa muri SACH.
Uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye bukomeje gutanga umusaruro mu rwego rw’ubuzima, by’umwihariko mu gufasha abana bafite ibibazo by’umutima kubona ubuvuzi bugezweho.
Save a Child’s Heart ni umuryango udaharanira inyungu ukorera muri Israel, ufite intego yo kuvura abana bafite indwara z’umutima no kubaha ubuvuzi bugezweho, cyane cyane abaturuka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Uyu muryango ukorera mu bitaro bya Wolfson Medical Center, ukaba umaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera ibikorwa byo kurokora ubuzima bw’abana no gufasha kubaka ubushobozi bw’abaganga baturuka mu bihugu bitandukanye.
Mu bufatanye n’u Rwanda, Save a Child’s Heart imaze gufasha abana benshi b’Abanyarwanda kubona ubuvuzi bwihariye ku ndwara z’umutima, ndetse inahugura abaganga b’Abanyarwanda kugira ngo bakomeze gutanga ubu buvuzi no mu gihugu imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|