Minisitiri Nduhungirehe yashimye imigabo n’imigambi ya Louise Mushikiwabo muri OIF
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe yashimye byimazeyo ubuyobozi bwa Louise Mushikiwabo, Umunyamabaga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, ku mpinduka zifatika amaze kugeza kuri uyu muryango muri Manda ebyiri amaze awuyobora.
Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho nyuma y’uko yitabiriye igikorwa cyo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida ku mwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bw’umuryango wa Francophonie, bikaba ari ubwa mbere byari bibayeho mu mateka.
Iki gikorwa cyabereye i Paris ku wa Kabiri tariki 30 Kamena, kikaba gifatwa nk’umwanya ukomeye mu rugendo rwo guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), aho abakandida bane bahataniye uwo mwanya bumviswe n’Inama idasanzwe ya 47 y’Abaminisitiri bagize uyu muryango (CMF).
Minisitiri Nduhungirehe mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: "Buri mukandida yahawe iminota 20 yo kugaragaza ubunararibonye bwe n’icyerekezo afite kuri OIF, ikurikirwa n’iminota 35 yo gusubiza ibibazo byabajijwe n’abaminisitiri. Iki ni igikorwa cyabaye ku nshuro ya mbere mu mateka y’uyu muryango, kikaba cyarashobotse bitewe n’impinduka mu miyoborere ya OIF zatangijwe n’Umunyamabanga Mukuru uriho, Louise Mushikiwabo."
Yakomeje avuga ko abahagarariye ibihugu 49, barimo abaminisitiri 23, bitabiriye iyi nama. Muri bo harimo abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bine byatanze abakandida birimo Mauritania, Romania n’u Rwanda bitabiriye imbonankubone, mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yo yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko muri icyo gikorwa, hagaragaye ibintu bibiri by’ingenzi birimo umwuka mwiza hagati y’abakandida ndetse no kuba muri aba bakandida bose abagore batatu bakomoka muri Afurika mu gihe umugabo ubarimo umwe akomoka ku mugabane w’u Burayi.
Yavuze ko bagaragaje gahunda zabo mu buryo bwubaka, ati: "nta guhangana cyangwa guterana amagambo kwabayeho. Banagaragaje ubusabane mu birori byakiriwe na Perezida w’inama ya CMF, byabaye mu mwuka w’ubwubahane."
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe, yavuze ko mu bindi byagaragaye harimo itandukaniro mu bunararibonye bw’abakandida by’umwihariko Louise Mushikiwabo.
Yagize ati: "Nubwo abakandida bose bagaragaje ubushake n’icyerekezo, hari itandukaniro ryagaragaye hagati y’ubunararibonye, ubuhanga n’ubumenyi bwimbitse ku mikorere ya OIF bwa Louise Mushikiwabo, n’abandi bahanganye na we. Ibi ariko ntibikuraho ko buri mukandida yagaragaje intego nziza yo guteza imbere uyu muryango."
Amatora nyirizina ku mwanya w’Ubunyamabanga Mukuru wa OIF, ateganyijwe mu mama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagize Francophonie, izabera i Phnom Penh muri Cambodia ku wa 15–16 Ugushyingo 2026. Aho ni ho hazafatirwa icyemezo cya nyuma cy’ugomba kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bwa OIF, hashingiwe ku myanzuro y’abaminisitiri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|