Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye n’Abanyarwanda bari muri Expo mu Buyapani
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yasuye aho u Rwanda rurimo kumurikira ibikorwa byarwo muri Expo 2025 Osaka Kansai mu Buyapani, yakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo Gihugu, Marie Claire Mukasine.

Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye n’itsinda ry’Abahagarariye u Rwanda muri iryo murikagurisha, ndetse abashimira uruhare rukomeye bari kugira mu kurushaho kumenyekanisha u Rwanda binyuze mu muco warwo, udushya rwihariye ndetse n’ibindi bikorwa birimo ibikorerwa mu Rwanda.
U Rwanda ruri mu bihugu byitabiriye imurikagurisha rya Osaka Expo 2025, ryatangiye tariki 13 Mata kugeza ku wa 13 Ukwakira 2025, aho ruri kumurikira, herekanwa amateka y’urugendo rwarwo rwo kwiyubaka, guhanga ibishya no kubaka ahazaza hadaheza, ndetse no kumenyekanisha bimwe mu bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|