Minisitiri muri Repubulika y’Abadominikani yishwe arasiwe mu biro bye
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, Minisitiri w’Ibidukikije n’umutungo kamere muri Repubulika y’Abadominikani, yarasiwe mu biro bye ahita apfa, akaba ngo yarashwe n’inshuti ye ya hafi.
- Minisitiri Orlando Jorge Mera yishwe
Minisitiri Orlando Jorge Mera w’imyaka 55 y’amavuko, yari ayoboye inama mu gihe yaraswaga, nibura amasasu agera kuri atandatu (6) ni yo yumvikanye.
Umuvugizi wa Perezidansi y’icyo gihugu, yatangaje ko uwarashe Minisitiri Orlando ari uwitwa Miguel Cruz, wari inshuti ye yo kuva mu bwana.
Uwo wamurashe ubu ngo yafashwe ari mu maboko y’abashinzwe umutekano, icyatumye arasa Minisitiri ngo ntikirasobanuka neza.
Mu itangazo ryasohowe n’Umuryango wa Minisitiri Orlando, bavuze ko yarashwe amasasu menshi bikozwe n’umugabo wari inshuti ye yo guhera mu bwana bwabo.
Bagize bati "Umuryango wacu ubabariye umuntu wakoze ibi. Kimwe mu by’ingenzi dufata nk’umurage wa Orlando ni ukutagira inzika".
Minisitiri Jorge Mera yabaye Minisitiri guhera muri Nyakanga 2020, ku butegetsi bwa Perezida Luis Abinader.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|