Minisitiri Murangwa yavuze ikiguzi gisabwa kugira ngo isi igere ku ntego za 2030

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yashimangiye ko intego za gahunda y’Umuryango w’Abibumbye y’Iterambere rirambye (SDGs 2030) zizagerwaho, niha ibihugu byemeye gutanga ikiguzi gisabwa.

Icyo bizasaba, nuko gahunda z’ibihugu zishyigikirwa na politiki zinoze, bikajyana n’inzego zikora neza ndetse n’ishoramari ritanga umusaruro.

Minisitiri Yusuf Murangwa yabigrarutseho mu nama ya Loni yo ku rwego rw’Abaminisitiri yiga ku iterambere rirambye (High-level Political Forum on Sustainable Development 2026). Muri iyi nama, ku ruhande rw’u Rwanda kando yitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga.

Iyi nama yabaye ku nsanganyamatsiko igaruka ku kurebera hamwe aho ibihugu bigeze bishyira mu bikorwa SDGs, ingamba zo kwihutisha iterambere rirambye, ibibazo byugarije isi birimo ubukene, imihindagurikire y’ikirere n’ubusumbane ndetse no gusangira ubunararibonye n’udushya mu iterambere rirambye.

Minisitiri Murangwa yasangije abitabiriye iyi nama amasomo atatu akomeye u Rwanda rwakuye mu rugendo rw’iterambere mu myaka itambutse rwiyubaka.

Muri ayo masomo harimo gushyira imbere serivisi z’ibanze zigamije kwita ku mibereho myiza y’abaturage, aho Minisitiri Murangwa yagaragaje ko kwita kuri gahunda z’ingenzi zifasha abaturage, zirimo ubuzima, uburezi n’ibindi bikorwa remezo, ari umusingi ukomeye w’iterambere rirambye.

Hari kandi gushora imari mu guhanga udushya no guteza imbere abikorera, aho yagarutse ku kamaro ko guteza imbere ikoranabuhanga, guhanga udushya no gushyigikira urwego rw’abikorera nk’imbaraga zikomeye mu kuzamura ubukungu.

Yagaragaje ko gukoresha uburyo bushya bwo gutera inkunga imishinga bigira uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu, cyane cyane binyuze mu mikoranire ya Leta n’abikorera izwi nka Public-Private Partnerships (PPPs).

Yasobanuye ko ubu buryo bufasha guhuza imbaraga za Leta n’iz’abikorera, bigatuma haboneka imari ihagije yo gushora mu mishinga minini y’ingenzi irimo ibikorwa remezo, ingufu n’ibindi byihutisha iterambere.

Minisitiri Murangwa yanagarutse ku kamaro ka blended finance, uburyo bwo guhuza imari ituruka mu nzego zitandukanye zirimo Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, bigafasha kugabanya ingaruka zagera ku bashoramari no gukurura ishoramari ryisumbuyeho.

Ibi byose, bigamije kongera ubushobozi bwo gutera inkunga imishinga ifite akamaro kanini ku bukungu bw’Igihugu no gutuma ishoramari ryihuta mu nzego z’ingenzi z’igihugu.

Minisitiri Murangwa yavuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera ishingiye ku cyerekezo kirambye cya 2050 ndetse n’ubuyobozi bw’Igihugu bushyira imbere ibisubizo bishingiye ku byihutisha iterambere ry’abaturage.

Iyi nama ya High-level Political Forum on Sustainable Development 2026 ihuza abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye ku Isi mu rwego rwo gushakira hamwe uburyo bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Umuryango w’Abibumbye y’iterambere rirambye igomba kugerwaho muri 2030.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka