Minisitiri Biruta yasuye igicumbi cy’Intwari za Zimbabwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, umaze iminsi muri Zimbabwe mu ruzinduko rw’akazi, yasuye igicumbi cy’Intwari z’icyo gihugu ndetse yunamira izihashyinguwe.

Minisitiri Biruta ashyira indabo ku gicumbi cy'Intwari za Zimbabwe
Minisitiri Biruta ashyira indabo ku gicumbi cy’Intwari za Zimbabwe

Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ubera mu murwa Mukuru Harare, ahaherereye icyo gicumbi cy’Intwari.

Dr Vincent Biruta yashyize indabo ku mva y’umusirikare utazwi uhagarariye abandi bose, nk’uko tubikesha Urubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ya Zimbabwe.

Iyo Minisiteri yagize iti “Ejo nyakubahwa Minisitiri, Vincent Biruta, yashyize indabo ku mva y’umusirikare utazwi ku gicumbi cy’intwari z’igihugu.”

Ikomeza igira iti “Nka Afurika dusangiye ububabare abahungu n’abakobwa bacu banyuzemo, kugira ngo babohore abaturage bacu. Mu gihe tugeze mu kwezi kwa Kanama, ntitugomba kwibagirwa abantu bitanze ku bw’ubwigenge bwose dufite uyu munsi.”

Zimbabwe yizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’igihugu buri mwaka tariki 8 Kanama.

Ku rutonde rw’intwari zishyinguwe muri icyo gicumbi harimo Robert Gabriel Mugabe, wabaye Perezida wa Zimbabwe igihe kinini, Cephas Cele, Oliver Mtukudzi, Elliot Manyika, Witness Mangwende, Felix Ngwarati Muchemwa, Sabina Mugabe, Edgar Tekere, Joshua Nkomo, Samuel Mamutse na Dzingai Mutumbuka, Sally Mugabe, n’abandi.

Minisitiri Dr Biruta, muri uyu muhango yari aherekejwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni.

Minisitiri Biruta ari muri Zimbabwe kuva ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga, aho yakiriwe na Perezida Emmerson Mnangagwa, ndetse hashyirwa umukono ku masezerano atatu y’ubufatanye mu nzego z’ubwikorezi n’ibikorwaremezo, imigenderanire no kohererezanya abanyabyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka