Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya AU

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Vincent Biruta, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama idasanzwe ya 15 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Minisitiri Biruta yitabiriye inama ya AU
Minisitiri Biruta yitabiriye inama ya AU

Iyi nama ibera i Malabo, muri Guinea Equatorial, yatangiye kuva ku wa Gatatu tariki 25 ikazasozwa ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi, 2022.

Inama Minisitiri Biruta yitabiriye ikaba ari iy’Abakuru b’ibihugu, aho iteganyijwe kwigirwamo ibikorwa by’ubutabazi no gutanga imisanzu, izigirwamo kandi n’ikibazo cy’abahunga bava mu byabo kubera intambara, ingaruka ziva ku mihindagurikire y’ibihe, cyangwa ibikorwa by’ubuhezanguni bikurikirwa n’ubugizi bwa nabi.

Mu bakuru b’ibihugu byo mu Karere bari muri iyo nama, harimo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wageze i Malabo ku wa Kane aherekejwe n’Umugore we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka