Minisitiri Biruta ari mu ruzinduko rw’akazi muri Arabiya Sawudite

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Arabiya Sawudite, kuri iki cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022, akaba yakiriwe na mugenzi we, Faisal Bin Farhan Al Saud, ndetse bagirana ibiganiro.

Minisitiri Biruta na Faisal Bin Farhan, ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe, Minisitiri Biruta yasuye inzu ndangamurage ya Al – Masmak igaragaza amateka y’Umwami Abd Al Aziz n’intangiriro y’Ubwami bwa Arabiya Sawudite uko tubuzi ubu, nk’uko urubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane rwabitangaje.

Mu mujyi wa Rhiyad, Minisitiri Biruta, yahuye anaganira n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Arabiya Sawudite. Abo banyeshuri barenga 94 biga muri kaminuza zitandukanye kuri ‘bourse’ ya Leta ya Arabiya Sawudite.

U Rwanda na Arabiya Sawudite bisanganywe umubano mu bya dipolomasi watangiye muri 2018, ubwo ibihugu byombi byasinyaga amasezerano y’ubutwererane.

Ibihugu byombi kandi bisanzwe bikorana ubucuruzi mu ngeri zitandukanye zirimo ubwa peteroli iboneka cyane muri Arabiya Sawudite, kandi u Rwanda rukaba rutagira uwo mutungo.

U Rwanda rufite umubano mwiza na Arabiya Sawudite mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwa remezo. Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw’ikoranabuhanga, urwego rw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka