Miliyoni 28 z’abatuye muri Afurika y’Iburasirazuba bashobora guhura n’inzara ikomeye

Umuryango mpuzamahanga utanga ubufasha (OXFAMI, watangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 28 muri Afurika y’Iburasirazuba, bashobora kugarizwa n’ikibazo cy’inzara ikomeye cyane, kubera izamuka ry’ibiciro riturutse ku ntambara yo muri Ukraine, hamwe n’ibura ry’imvura muri uku kwezi kwa Werurwe.

Kenya, Somalia na Ethiopia byugarijwe n’ibura ry’imvura rya mbere rikaze mu myaka 40, mu gihe Sudan y’Epfo yo yiteze imyuzure, nk’uko OXFAM ikomeza ibivuga.

Uwo muryango werekana kandi ko icyo wita kurangara kw’ibihugu ku ntambara yo muri Ukraine, bituma hatitabwa ku kibazo cy’ubuke bw’ibiribwa mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Itangazo rigenewe ibinyamakuru rivuga ko ingamba mpuzamahanga zigamije guhangana n’icyo kibazo, zidafite ubushobozi buhagije kuko kuri miliyari esheshatu (6) z’Amadolari LONI ikeneye muri 2022, kugira ngo igoboke abari mu kaga muri Ethiopia, Somalia na Sudan y’Epfo, 3% yonyine ariyo amaze kuboneka.

Madame Gabriela Bucher, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Oxfam yagize ati "Ibihugu bya Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudan y’Epfo n’ahandi bishobora guhura n’akaga. N’ubwo imvura yagwa muri uku kwezi kwa Werurwe, kwisuganya bizaba nk’ibidashoboka keretse hari igikozwe ubu."

Akomeza agira ati "Ingaruka z’intambara yo muri Ukraine mu guhererekanya ibiribwa zizagera mu bice byose by’isi, ariko abasanzwe bakennye n’abafite amikoro make, nibo zizashegesha cyane kandi byihuse."

Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bitumiza 90% by’ingano bikenera muri Ukraine n’u Burusiya, nk’uko iryo tangazo rikomeza ribivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka