Milan: Baciye icuruzwa rya ‘Pizza’ na ‘Ice cream’ nyuma ya saa sita z’ijoro

Umujyi wa Milan mu Butaliyani, wiyunze ku yindi mijyi imwe n’imwe yo mu Burayi, yafashe ingamba zigamije kugabanya ubukerarugendo bw’umurengera, muri izo ngamba harimo gushyiraho amabwiriza agamije gukumira ibikorwa by’imiyidagaduro nyuma ya saa sita z’ijoro.

Uwo Mujyi uteganya guca icuruzwa rya ‘pizza’ na ‘ice cream’ nyuma ya saa sita n’igice z’ijoro mu minsi isanzwe, ndetse na nyuma ya saa saba n’igice z’ijoro mu minsi y’impera z’icyumweru, ibyo bikajyana no gushyiraho amasaha ntarengwa yo gufunga aho abantu basohokera ndetse no muri za resitora n’utubari.

Ubusanzwe kurya pizza mu masaha y’ijoro, nyuma hagakurikiraho kurya ice-cream umuntu atembera mu muhanda, ngo ni umuco ku Bataliyani benshi batuye mu Mujyi wa Milan, kandi kikaba na kimwe mu byo abakerarugendo amamiliyoni basura uwo Mujyi baba bagomba gukora uko byagenda kose, nk’uko byatangajwe na CNN.

Ariko iryo tegeko rishya ribuza ibyo byose niritangira kubahirizwa, ngo bishobora guhindura ibyo byose kuko Marco Granelli, Umuyobozi w’Umujyi wa Milan wungirije ushinzwe umutekano, aherutse gutangaza ko icuruzwa ry’ibiribwa n’ibinyobwa nyuma ya saa sita z’ijoro, bigomba guhagarikwa hagamijwe umutuzo w’abaturage.

Yandika ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Grenelli yagize ati “Intego yacu ni ugushaka uko duhuriza hagati imibereho myiza n’imyidagaduro ndetse n’amahoro n’ubuzima bwiza bw’abaturage. Twizera ko bishoboka ko twaba mu Mujyi aho abato n’abakuze bagira aho bahuriza hamwe, bakagira ibyo basangira”.

Uko guca icuruzwa ry’ibiribwa n’ibinyobwa nyuma ya saa sita z’ijoro, abayobozi mu Mujyi wa Milan bavuga ko ari ngombwa cyane, kuko bizagabanya urusaku byatezaga mu masaha y’ijoro bikabangamira abaturage bawutuyemo.

Abanenga izo ngamba nshya zo kubuza icuruzwa ry’ibiribwa n’ibinyobwa mu masaha y’ijoro, bavuga ko binyuranyije n’umuco w’Abataliyani, ku buryo byagombye guhindurwa.

Nibiramuka byemejwe, bizatangira kubahirizwa mu kwezi gutaha kwa Gicurasi 2024, kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2024, ubwo igihe kizamo ba mukerarugendo benshi muri uwo Mujyi kizaba kirangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka