Michigan: Umujyi wa Kentwood wemeje Iya 7 Mata nk’Umunsi wo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi

Umujyi wa Kentwood, muri Leta ya Michigan mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wemeje ku mugaragaro ko tariki 07 Mata buri mwaka ari Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe mu minsi ijana gusa.

Ni ibikubiye mu itangazo (Proclamation), Umuyobozi w’uyu Mujyi, Stephen C. N. Kepley, yasohoye rivuga ku mugaragaro ko tariki ya 7 Mata 2026 ari Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse iki gikorwa gifatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza gusigasira amateka no guha icyubahiro abazize ayo mahano.

Muri iri tangazo, hagarutswe ku mpamvu zo gufata icyo cyemezo, zirimo mateka n’ubukana bwa Jenoside yabaye mu Rwanda hagati ya tariki ya 7 Mata na 19 Nyakanga 1994, aho ubutegetsi bwariho bwateguye umugambi wo kurimbura Abatutsi, ndetse bigashyirwa mu bikorwa.

By’umwihariko, hagaragajwe ko: "Abatutsi basaga miliyoni imwe abagabo, abagore n’abana bishwe mu gihe kitarenze iminsi 100, Jenoside yaranzwe n’ubwicanyi ndengakamere n’ihohoterwa rikomeye, harimo n’irishingiye ku gitsina ryakorewe abagore benshi. Ibyo byaha byemejwe ku rwego mpuzamahanga n’Umuryango w’Abibumbye nka Jenoside yakorewe Abatutsi."

Mayor Kepley agaragaza ko aya mateka ashimangira uburemere bw’ibyabaye n’impamvu yo gukomeza kubizirikana ku rwego rw’isi yose.

Muri iri tangazo kandi ryibutsa ko Amerika ari Igihugu cyagiye cyakira abantu benshi baturutse hirya no hino bahunze intambara n’ihohoterwa, harimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko Umujyi wa Kentwood nawo uri mu yakiriye bamwe muri abo, ubu bakaba bariyubatse bagatangira ubuzima bushya nk’abaturage b’Amerika.

Rigira riti: "Ibi byatumye uyu Mujyi ufata iya mbere mu kwifatanya n’abo baturage no guha agaciro amateka yabo, binyuze mu bikorwa byo kwibuka no kwigisha amateka nyayo."

Umuyobozi w’umujyi wa Kentwood kandi yasabye abaturage bawutuye n’abo mu gace ka West Michigan muri rusange, kwiga mateka ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo yayo n’urwango rushingiye ku moko ndetse no guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ahandi hose ku isi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka