Michael Jordan yatanze Miliyoni 100 z’Amadolari mu kurwanya ivanguraruhu

Michael Jordan wamamaye mu mukino wa Basketball, yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rwa George Floyd, yiyemeza kugira uruhare mu kurandura ivanguraruhu avuga ko rimaze gushinga imizi muri Amerika.

Michael Jordan
Michael Jordan

Michael Jordan yavuze ko agiye gutanga Miliyoni 100 z’Amadolari afatanyije n’ikigo cye cy’ubucuruzi "Jordan Brand", ni ukuvuga asaga miliyari 93 na miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe kingana n’imyaka 10.

Aya mafaranga azayaha ikigo giharanira ubutabera n’uburinganire bw’abaturage kikita no ku burezi buboneye kuri bose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Michael Jordan yagize ati: "Turi mu mwaka wa 2020, umuryango wa Jordan wita ku bantu bose batuma ubaho neza. Nubwo ibintu byiza byinshi byagezweho, hari imyitwarire y’ubunyamaswa ikiri mu bantu".

Jordan abaye uwa mbere utanze inkunga nini mu ruhando rw’abakinnyi batandukanye ku isi, akayiha umuryango ufasha abaturage kandi udaharanira inyungu.

Inkuru zijyanye na: George Floyd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko niyo yatanga amafaranga yose yo mu isi,ntabwo byakuraho "ironda-bwoko" ku isi.Amaherezo azaba ayahe?Umuti nta wundi,ni Ubwami bw’Imana dutegereje buzaza bukayobora isi.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga. Hanyuma ibibazo byose biveho:Urupfu,indwara,ubusaza,ubukene,akarengane,ubusumbane,intambara,ubushomeli,ruswa,etc...Uwo niwo muti wonyine w’ibibazo dufite.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga Imana tuyisaba ngo izane ubwo butegetsi bwayo.Buli munsi turavuga ngo:"Ubwami bwawe nibuze" (Let your kingdom come/Que ton royaume vienne).

munyemana yanditse ku itariki ya: 7-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka