Meya Muzuka yanenze urubyiruko rwiha umuhigo wo gukora inama

Umuyobozi bw’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene aranenga urubyiruko rutegura imihigo itagaragaza impinduka kandi ari zo zikenewe mu irerambere ry’igihugu.

Meya Muzuka ahamagarira urubyiruko guhiga imihigo izana impinduka
Meya Muzuka ahamagarira urubyiruko guhiga imihigo izana impinduka

Yabitangarije mu nama y’inteko rusange y’urubyiruko yabaye ku wa mbere tariki ya 21 Kanama 2017.

Muri iyo nama urubyiruko rwagaragaje uburyo rwashyize mu bikorwa imihigo rwari rwiyemeje mu mwaka wa 2016-2017.

Hagaragajwe ko imwe mu mihigo yagiye yeswa ku bipimo biri hejuru ya 100%. Imyinshi muri yo yiganjemo gukora ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye za Leta, gukora inama n’ibindi.

Aha niho Muzuka ahera atemeranywa n’urwo rubiruko kuri bene iyo mihigo yeswa ku bipimo binini cyane kuko we avuga ko iba itateguwe neza.

Ku bwe ngo asanga iyo umuhigo uhiguwe ku bipimo byo hejuru cyane bigaragaza ko wari mutoya.

Agira ati “Hari ubwo uhigira akantu gatoya kugira ngo ukarangize kandi ubundi imihigo ni igikorwa kinini, imihigo iravuna. Cyakabaye ari ikintu kinini ugeraho ukacyitendekaho kugira ngo kirangire kigaragaze n’impinduka.

Naho guhigira inama, wagenda ukayikora ikarangira ukaba uyigezeho,ariko icyavuye muri ya nama ni cyo abantu bakwiye kurwana na cyo kikagaragara.”

Umubyeyi Marie Joyeuse umwe mu bahagarariye abandi yemera ko koko hari aho urubyiruko rwagaragaje intege nkeya mu bukangurambaga, akavuga ko biyemeje gufatanya n’abafatanyabikorwa bakongera imbaraga mu bikorwa bigaragaza impinduka.

Agira ati “Aho twasanze hakiri imbaraga nkeya cyane ni mu bana batwara inda zitateganijwe,uyu mwaka zaragaragaye cyane ugereranije n’imyaka yatambutse.

Twiyemeje rero kubishyiramo imbaraga tugafatanya n’abafatanyabikorwa bose bireba tugahangana n’iki kibazo.”

Urubyiruko rwiyemeje kongera imbaraga mu mihigo rushyira mu bikorwa
Urubyiruko rwiyemeje kongera imbaraga mu mihigo rushyira mu bikorwa

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Huye, Muvandimwe Fredy ntiyemeranya n’abavuga ko urubyiruko ruhiga imihigo mito kuko ngo ubusanzwe inshingano y’ibanze y’urubyiruko ari ugukora ubukangurambaga kandi we akaba asanga babukora neza.

N’aho ngo kuba imihigo yeswa ku bipimo binini cyane biterwa n’uko urubyiruko rwo muri ako karere rumaze kumva uruhare rwarwo mu guhindura igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Rubyiruko rwa Huye dukunda, nimube abagabo mureke guterana amagambo.
Turabizi ko mwitanga kandi turabashimiye. Ntabwo urubyiruko rwubakirwa ku muntu umwe yaba Fredy cyangwa abamubanjirije.
Mube intore rero mureke gusebanya.
Yaba Olivier cyangwa Nixon imvugo zanyu ziragayitse ntizikwiye urubyiruko.

Dukomeze dufatanye guteza Igihugu imbere.

Murakoze

TRUST yanditse ku itariki ya: 24-08-2017  →  Musubize

Naho kuvuga ngo Evaluation,tumaze imyaka ibiri ndetse umwe nturanakorerwa evaluation, Ahubwo uwakorera evaluation abacyuye igihe basa nabagutumye kwandika ibyo wanditse yasanga ari musingi ki basigiye urubyiruko rwa Huye? si amarira gusa yibihombo mwasize muri cooperative Akarere kari karateye inkunga?reka nkubwire, mwikwicwa nishyari ryuko mubona duhagaze, nagaciro igihugu kiriho giha urubyiruko, iryo shyari rizabarimbura!Harya uwo busumbigabo yagize amajwi angahe ubwo yashakaga kujya munama njyanama kdi ngo yarakoreye urbyiruko cyane tutavuze kurigisa ibyari birugenewe? ntiyabonye amajwi 4?kuki se urwo rubyiruko yakoreye rutamutoye? reka nkubwire wowe nyatsi Olivier,jya mubyawe bisenya kuko kubaka ntunabishoboye ariko ubijyane kwa nkurunziza iburundi mumbonerakure,naho twe tuzi icyo dushaka. murasa naho mutanazi imihigo ya NYC iyo ariyo.Kuva Nyagatare kugeza Rusizi,kuva Huye kugeza Musanze imihigo dufite nimwe kdi ntanama ibamo!inama dukora nizigenwa n’itegeko kdi zidufasha kunoza imihigo yacu. utatsa umuriro tukagutwika! keep it up our Coordinator!uradufite tukuri inyuma kdi we thank u for your daily advices and seriousnesss on duty!turakwemera!iyo uturi imbere udutera ishema!

Intore Nixon yanditse ku itariki ya: 24-08-2017  →  Musubize

Ndagusetse cyane rwose. Cet Imbecile ngo ni Coordinator mwemera with seriousnesss on duty? Uwo nta kigenda cye rwose !!! Ni umuswa mubi cyane n’ubwo ngo ari Auditor!Ahubwo wowe niba yanagutumye cyangwa uri umucinyankoro we, nimushaka mwisuzume muzane imikorere inoze kuko muri hasi cyane. N’imitekerereze yanyu ntihwitse.

Impano Olivier yanditse ku itariki ya: 24-08-2017  →  Musubize

hhhhhh!Ariko abantu bamwe nabamwe muzabatwa namashyari namatiku kugeza ryari? Wowe wiyita Impano Olivier! uri impano cyangwa uri inyatsi? ese ko nunva uvuga nkuwabaye murubyiruko,niba uzi imiterere yinzego nimikorere ya NationalYouth Council,hari umuhigo w’Inama uzi ubaho? reka nkubwire,ndi umwe murubyiruko rwa Huye,nagirango nkubwire ko mbaye munzego igihe kinini murihuye,sinigeze mbona umuntu uri serieux,ukorera muri transparency nkumuyobozi wacu Freddy MUVANDIMWE washatse gusebya,kubwamashyari nibindi....ngo Inama njyanama?waba uzi inshingano yahawe munama Njyanama kdi ari urubyiruko?cg mwagize ubwoba ko azasaba ko mukorerwa igenzurwa ry’Ibyo mwakoze mufatanije nuwo utaka witwa Busumbigabo? waba uzi amafaranga yaragenewe cooperative y’ibirango byumuryango yarigishijwe nuwo wita busimbigabo?ahubwo reka dusabe umuhuzabikorwa wacu,our model,uduha inspiration,ufata imyanzuro ihamye, dore ko ari na AUDITEUR ubusanzwe asabe akarere gukurikirana amafaranga yurubyiruko mwagiye murigihishije!mwibwira ko tutabizi se?twarababaye ntuzongere no kugarura izina Busimbigabo kuko kuryunva ubu turwara isereri,nabo bafatanyije kdi kuyarigisa turabazi! ndumiwe,ngo umuhigo w’inama?mumyaka maze murubyiruko nubu nkirimo,sinigeze mbona Albert adukoresha Congres ngo tubonemo abafatanyabikorwa narimwe!wasangaga turi urugaga gusa,CNJ..ariko Our Leader MUVANDIMWE Freddy,akoresha congress,agatumiza ama ooperative,za ONG,staleholders bose!nuwo Mayor uvuga yashimiye NYC mumaso y’Abafatanyabikorwa .

Intore Nixon yanditse ku itariki ya: 24-08-2017  →  Musubize

Birumvikana ko Guhiga kuzesa ubukangurambaga nta gikorwa kizamura urubyiruko gitanga impinduka nta kamaro byagira mwiterambere ry’igihugu nabagituye.

Gusa ibi ntibireba umuyobozi gusa ahubwo nabayoborwa nabo birabareba.

Twebwe Nkurubyiruko ry’i Huye rwibumbiye muri IRAISERS RWANDA Ltd. Turimo kuzana Impinduka ziteza urubyiruko ndetse nabaturage imbere.

Raising Lives without exception............

imppinduka wifuza, tangira kuyikora wowe ubwawe guhera ubu......

Samuel TUYISHIMIRE yanditse ku itariki ya: 24-08-2017  →  Musubize

3) Waba Uzi umubare w’abana twasubije mumashuri uyumwaka ? 4) Ujya umubona ajya hirya no hino gusura abana no mumihanda mubigo bya Rehabilitation centres? 5)Waba uzi amahugurwa ahora ategurana nabafatanyabikorwa mukarere agenewe urubyiruko agamije kururonkera icyo rukora? 6)Ngo Tweeter? Harya Uwo wira Albert yasimbuye urwo rubuga yararusize? Ariko uyumunsi urubuga ruriho kdi rurakora! U are simply negativistic! Kdi Ntabwo SAWULI yatsinze DAWIDI! Mureke amashyali mukorere igihugu! NDA kumenyesha bidasunirwaho ko Huye Youth ,we are proud of our Model Coordinator! Niba hari nuwahutumye ibyo umubwire ko yakubeshye! We are proud of him! He is our Model! He is Proactive , Serious and More Serious!

lajoie patrick yanditse ku itariki ya: 23-08-2017  →  Musubize

Nababwira iki mukomeze kandi je vous encourage. Ndi urubyiruko, ariko Muvandimwe is not my model, and I am not proud of him.

Impano Olivier yanditse ku itariki ya: 24-08-2017  →  Musubize

Rwose ibyo Mayor Muzuka avuga ni byo. Kwiyemeza umuhigo w’inama ngo n’ubukangurambaga na bwo kandi budafite icyo bugeza ku rubyiruko nta cyo bimaze. Uwo muhuzabikorwa wa NYC mu Karere ngo ni Muvandimwe, nta kigenda cye rwose. Ni uwo kwiyemera gusa no kwiryagagura nk’abakobwa. Rwose ntabwo ashoboye. Ararutwa n’uwamubanjirije Busumbingabo Albert, kuko we yageragezaga no kumvikana na komite yose. Rwose muyobozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko muri Huye, twebwe urubyiruko turagusaba impinduka, byakunanira ukegura. Mu myaka ibiri ishize ngo uri umuyobozi wacu, uduhagarariye muri Njyanama, uwagukorera evaluation yasanga waratugejeje kuki? N’umuhigo wa Twetter ubananire? Nyamara babahaye byose, mugira connection ihoraho, za iPad, ariko ntacyo bibamariye. Ndasaba MYICT kuzabambura facilities babahaye kuko ni izibafasha kwiryagagura gusa. Sinari ngambiriye kugusesereza rwose Muvandimwe Freddy, ariko wisuzume mu mikorere yanyu wowe na komite uyoboye.

Impano Olivier yanditse ku itariki ya: 23-08-2017  →  Musubize

Ndashimira mayor wacu kayiranga MUZUKA eugene, kuko ntacyo adakora ngo urubyiruko twibone muri gahunda za leta, icyo mbona nuko tudakwiriye gucika intege,urugamba rwiterambere rwo rurakomeje.

kubana VALENS yanditse ku itariki ya: 22-08-2017  →  Musubize

nuko rata valenc!

ndagushyimira cyane kubwo igitekerezo cyubaka utanze.naho bariya bashaka kudusubiza inyuma tubime amatwi. duharanire guteza imbere urubyiruko rwacyu

lajoie patrick yanditse ku itariki ya: 23-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka