Mexico: Umuyobozi w’umujyi yishwe arashwe
Abantu bitwaje intwaro bishe umuyobozi w’umujyi w’umugore muri Mexico, nyuma y’amasaha macye igihugu kiri mu birori by’intsinzi ya Claudia Sheinbaum nk’umugore wa mbere watorewe kuyobora igihugu.
Yolanda Sánchez yarasiwe mu mujyi wa Cotija yari abereye umuyobozi kuva muri Nzeri 2023, akaba ari nawe wabaye umugore wa mbere watorewe uwo mwanya.
Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku banyapolitike byatambamiye cyane amatora rusange yo muri Mexico, amatora yagize umwihariko wo kugaragaramo abakandida babiri b’abagore ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Yolanda Sánchez yaguye mu gico cy’abantu bitwaje intwaro rwagati mu mujyi wa Cotija ku mugoroba wa kuwa mbere. Ibinyamakuru by’imbere mu gihugu byatangaje iyi nkuru kuri uyu wa kabiri, biravuga ko yarashwe inshuro 19 ashiramo umwuka ageze kwa muganga, uwamurindaga nawe yaguye muri icyo gitero.
Kugeza ubu nta bantu baratabwa muri yombi kuri ubwo bwicanyi, ariko amakuru ahari aravuga ko abagabye icyo gitero basanzwe bakorana n’agatsiko k’abicanyi babigize umwuga.
Iyicwa rye ribaye nyuma y’umunsi umwe gusa muri Mexico habaye amatora rusange yaranzwe n’ibikorwa by’ubwicanyi bwibasiye abakandida.
Abantu barenga 20 mu biyamazaga barishwe kuva muri Nzeri nk’uko imibare itangwa n’ubuyobozi ibivuga, ariko imibare itangwa n’inzego zigenga iravuga ko abishwe babarirwa muri 40.
Amatora y’umukuru w’igihugu muri Mexico yegukanywe na Claudia Sheinbaum, uzarahira kuya 01 Ukwakira nka perezida wa mbere w’umugore ugiye kuyobora igihugu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese iki gihugu ko mbona gikaze mu buhezanguni azakiyobora ate ra? Tubitege amaso.