Menya Oprah Winfrey n’ibigwi bye
Oprah Winfrey, ni Umunyamerika w’umwiraburakazi wamamaye ku rwego mpuzamahanga kubera ikiganiro cye yise Oprah Winfrey Show.
Yatangiye umwuga w’itangazamakuru akora kuri radiyo mbere yo gukora akazi ko kuvuga amakuru kuri televiziyo, ari naho yakuye ubunararibonye bwo gutangiza ikiganiro cye bwite kuva mu 1986 kugeza mu 2011.
Ni ikiganiro cyamuhesheje ishema ryo kuba ari we wazanye agashya mu mitegurire y’ibiganiro bishingiye ku kuri kwivugirwa n’abatumirwa baba barahuye n’ibibazo bitandukanye, bakabivuga nta na kimwe basize inyuma kugira ngo bafashwe mu buryo butandukanye.
Ikiganiro Oprah Winfrey Show kibandaga ku bibazo birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ivangura n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kikaba cyarakunzwe ku rwego mpuzamahanga.
Igitekerezo cyo kugitangiza yagikuye ku ihohoterwa nawe yigeze gukorerwa na mubyara we w’imyaka 19 wamusambanyije ku gahato amurusha imyaka, akongera ndetse akabikorerwa n’umuntu wo mu muryango we ariko akabigira ibanga kugeza mu 2021 ubwo yabihishuriraga ikinyamakuru USA Today.
Oprah Winfrey afatwa nk’umugore wa mbere w’icyitegererezo mu isi, akaba n’umugore w’umwirabura wa mbere w’umuherwe wo muri Amerika ya ruguru ufite imitungo ibarirwa mu maliyari y’amadolari.
Oprah yavutse ku itariki 29 Mutarama 1954, avukira mu mujyi wa Kosciusko, Mississippi, USA.
Usibye umwuga w’itangazamakuru n’ikiganiro cye Oprah Winfrey Show, yakinnye muri filimi yitwa ‘The Colour Purple’ yamuhesheje igihembo cya Academy Award.
Ku myaka ye 70, Winfrey ari mu gisekuru cy’abo bita Baby Boomers muri USA, kibarizwamo abantu bavutse hagati y’1946 – 1964 igihe cyaranzwe n’imbyaro nyinshi cyane muri USA nyuma y’Intambara ya II y’isi yose.
Igisekuru kibanziriza aba Baby Boomers kitwa Silent Generation (Abicecekeye) bavutse hagati y’1928 – 1945 kikaba kiganjemo abantu barwanye mu ntambara ya II y’isi yose cyangwa abari abana icyo gihe.
Igisekuru gikurikira Baby Boomers kikitwa Generation X kibarizwamo abavutse hagati y’1965 – 1980 igihe isi yari iri mu rugamba rwo kwisana nyuma y’intambara, icyo gihe ubuzima bukaba butari bworoshye kubera ko akazi kabonaga umugabo kagasiba undi.
N’ubwo atakigaragara mu biganiro, Studio ye yitwa Harpo Production ni imwe mu ma studio akomeye muri US ategura ibiganiro by’umunsi (daytime talk), bivuga ku buzima bwa buri munsi. Ibiganiro iyo studio itunganya birimo icyamwitiriwe Oprah Winfrey Show, The Dr. Oz Show, na The Nate Berkus Show.
Izina Harpo rikaba ari izina Oprah rye ryanditse ricuritse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|